Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu babiri kakweho kwigana amafaranga, ibafatana na simukadi 12 bakekwaho gukoresha batuburira abaturage.
Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa Kumi n’Igice, mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara ho mu Murenge wa Cyanzarwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bafashwe kubera amakuru bari bahawe n’abaturage.
Ati “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bakora amafaranga y’amiganano bakayakwirakwiza, mu gukurikirana polisi yafashe abantu babiri bafatanwa inoti icyenda za 2000 Frw zikiri ku mpapuro zitarakatwamo, zingana n’ibihumbi 18.000 Frw.”
Yongeyeho ati “Bafatanwe kandi mudasobwa bakoresha na simukadi 12 za MTN bikekwa ko bazikoresha mu bujura bwo gutuburira abaturage. Bakimara gufatwa bavuze ko hari undi basanzwe bafatanya utabonetse.”
SP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi.
Ati “Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo bagashaka imirimo yabafasha gutera imbere kandi itabagiraho ingaruka. Turagira inama abakora n’abatanga amafaranga kuri za telefoni gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko hari amiganano yaba ari mu yo bakira.”
Nubwo amafaranga y’amiganano adakunze kugaragara mu Ntara y’Iburengrazuba, abatanga n’abakira amafaranga basabwe kuba maso kandi bagatungira agatoki polisi ahabonetse amafaranga y’amiganano.
SP Twajamahoro yavuze ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse n’igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga yahawe ari amiganano.
Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko abafashwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe hagishakishwa mugenzi wabo bakorana.