Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANyirantarengwa ya Trump kuri Hamas irabura amasaha make!

Nyirantarengwa ya Trump kuri Hamas irabura amasaha make!

Harabura amasaha make ngo nyirantarengwa Donald Trump yahaye Hamas igere. Yavuze ko uyu mutwe ugomba kuba wemeye ingingo ziganisha ku mahoro, bitarenze kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukwakira ku masaha y’umugoroba.

 

Gahunda ya Trump isaba ko Hamas ihagarika imirwano, ikarekura imbohe z’Abanya-Israel yafashe, bikajyana no kuba Ingabo za Israel zava muri Gaza kandi na Hamas ikarambika hasi intwaro.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yizeye ko abafashwe bazasubizwa imiryango yabo mu minsi iri imbere.

Hagati aho, Intumwa ya Donald Trump mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, hamwe n’umukwe wa Trump, Jared Kushner, bagiye mu Misiri kugira ngo basoze ibiganiro ku bijyanye no kurekura imbohe.

Perezida wa Amerika yari yahaye Hamas igihe cy’iminsi “itatu cyangwa ine” ku wa Kabiri, hanyuma ku wa Gatanu avuga ko igihe ntarengwa ari ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) ku isaha ya Washington.

Ati “Nibitubahirizwa, akaga katabaho kazagwira umutwe wa Hamas”.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments