Mu Mujyi wa Chicago muri Amerika hakomeje gukazwa ibikorwa byo gukurikirana no guhiga bukware abimukira binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibintu byateye imyigaragambyo n’umwuka mubi hagati y’abaturage n’ubuyobozi.
Uyu mukwabu uri gukorwa binyuze muri “Operation Midway Blitz” y’ubuyobozi bwa Trump, yatangijwe ku wa 9 Nzeri 2025, igamije gufata abimukira badafite ibyangombwa, by’umwihariko abakoze ibyaha baba i Chicago.
Inzego z’umutekano zivuga ko abantu barenga 1000 bamaze gufatwa muri Leta ya Illinois, ari nayo Chicago iherereyemo kuva iyi gahunda yatangira. Abapolisi bageze aho bakoresha kajugujugu zikagenda zimisha imyotsi iryana mu maso ahakekwa abo bantu, ku buryo hari hamwe byakozwe gutyo hafatwa 37.
Uwo mukwabu watumye haduka imyigaragambyo mu bice nka Brighton Park na Little Village. Ku wa 4 Ukwakira 2025, umupolisi yarashe umugore bivugwa ko yashakaga gusagarira abashinzwe umutekano bari mu gace ka Brighton Park.
Uwo mugore w’Umunyamerika, yari mu itsinda bivugwa ko ryangije imodoka y’abashinzwe umutekano. Yari afite intwaro, gusa nyuma yaje guhabwa ubuvuzi. Uko kurasa, kwatumye imyigaragambyo ikaza umurego, abigaragambya bahangana n’inzego zishinzwe umutekano.
Nyuma y’aho ibintu bikomeje gufata indi ntera, Trump yategetse ko muri Chicago hoherezwayo abasirikare 300 kugira ngo bafashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mukwabu.