Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUDUSHYAUmwana w’imyaka ibiri yatowe nk’Ikigirwamana muri Nepal

Umwana w’imyaka ibiri yatowe nk’Ikigirwamana muri Nepal

Umukobwa muto witwa Aryatara Shakya, ufite imyaka ibiri n’amezi umunani, ni we uherutse gutoranywa nk’ikigirwamana muri Nepal aho ubu abaturage barenga miliyoni 30 ariwe basenga.

 

Uyu mwana ubu ni we Kumari, Ikigirwamana cy’Isugi, asimbuye Trishna Shakya wari warabaye muri uyu mwanya guhera mu 2017.

Iyi mana mu idini ryemera Buddha muri Nepal ihora ari umukobwa muto cyane utaragera mu kigero cyo gukura, ukomoka mu bwoko bwa Shakya (we n’izina baritiranwa ) mu muryango wa Newar ukomoka mu kibaya cya Kathmandu.

Yubahwa cyane n’Abahindu n’Aba-Buddha muri iki gihugu gifite abaturage benshi b’Abahindu. Uburenganzira bwe bwo kuba “Kumari” burangira igihe agaragaje ibimenyetso bya mbere by’ubukure mu gihe cy’ubwangavu.

Kumari agomba kugaragaza ibimenyetso nibura bitari munsi ya 32 kugira ngo atoranywe, akenshi kandi agomba kuba ari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka ine. Ibyo bimenyetso birimo kuba afite uruhu rwiza, runyerera. Ikindi ni umusatsi mwiza, amaso meza, amenyo, amaboko maremare, amano maremare kandi adatinya umwijima.

Nubwo yubahwa cyane mu muryango muri Nepal, kuba Kumari ntibisobanura ko umukobwa azagira ubuzima bwiza kurusha abandi. Abatoranyijwe bahura gusa n’abana bake bafite imyaka imeze nk’iyabo kandi bemererwa gusohoka inshuro nke mu mwaka kugira ngo bitabire ibirori. Ababa barabaye ba Kumari bahura n’ingorane zo kumenyera ubuzima busanzwe, kwiga gukora imirimo yo mu rugo no kwiga mu mashuri asanzwe.

Kugira ngo atoranywe, hari ibintu 32 bigomba kubanza kurebwa birimo n’ubwiza bw’uruhu rwe
Ubu abantu bose bagiye kuzajya bamuramya nk’Ikigirwamana
Byari ibyishimo ku muryango ubwo uyu mwana yatorwaga
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments