Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAPR FC ivugwamo imyitwarire mibi, yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions...

APR FC ivugwamo imyitwarire mibi, yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League

APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 3-0, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

 

Umukino wo kwishyura wabaye kuri iki Cyumweru, wabereye kuri Stade du 30 Juin i Cairo mu Misiri.

APR FC yagiye mu Misiri idafite Djibril Ouattara urwaye na Mugisha Gilbert wakoze ubukwe kuri iki Cyumweru.

Ni mu gihe Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu bakuwe mu bakina umukino ku munota wa nyuma kubera imyitwarire mibi itigeze itangazwa n’iyi kipe.

Pyramids FC yari mu rugo, yihariye igice cya mbere ku rwego rwa 77% ndetse biza kuyihira ibona igitego cya mbere ku munota wa 43, aho cyinjijwe na Mostafa Ziko.

Mu minota 45 ibanza, APR FC yabonyemo uburyo butandukanye ku barimo Denis Omedi, Memel Raouf Dao na Hakim Kiwanuka, ariko bananirwa kuboneza umupira mu izamu ryari ririnzwe na Ahmed El-Shenawy.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye, akuramo imipira ibiri ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Pyramids FC, irimo n’uwo yahagarikiye ku murongo.

Ahmed Atef yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 60, hadashize iminota ibiri na Mohamed Hamdi atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Pyramids FC.

Impinduka za mbere za APR FC yazikoze ku munota wa 83, Niyibizi Ramadhan, Omborenga Fitina, Lamine Bah na Ngabonziza Pacifique basimbura William Togui, Byiringiro Jean Gilbert, Ruboneka Bosco na Ronald Ssekiganda.

Mu ijonjora ritaha, Pyramids FC ifite igikombe giheruka cya CAF Champions League, izahura na Ethiopia Insurance yasezereye Mlandege FC yo muri Zanzibar ku bitego 4-3.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Ronald Ssekiganda, Ruboneka Jean Bosco, Memel Dao Raouf, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na William Togui.

Pyramids FC: Ahmed El-Shenawy, Ahmed Samy, Ali Gabr, Mohamed Chibi, Mohamed Hamdi, Mohanad Lasheen, Ahmed Atef, Mostafa Ziko, Ibrahim Blati Touré, Mostafa Fathy na Fiston Mayele.

William Togui ari mu bakinnyi ba APR FC bibuze muri uyu mukino
Imikino ibiri yakinwe mu gihe cy’iminsi ine yari ihagije ngo APR FC isezererwa muri CAF Champions League

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments