Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUNyanza: Umusore wigaga muri kaminuza yasanzwe mu bwiherero yapfuye afite ishuka mu...

Nyanza: Umusore wigaga muri kaminuza yasanzwe mu bwiherero yapfuye afite ishuka mu ijosi

Umusore w’imyaka 22 witwaga Nzabonimana Jean Paul bakundaga kwita James, wigaga muri Kaminuza y’Abangilikani y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya Hanika, iherereye mu Karere ka Nyanza, yasanzwe mu bwogero bw’inzu yari acumbitsemo yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2025, ni bwo yasanzwe aho yari acumbitse ku Mugonzi, mu Mujyi wa Nyanza, yapfuye afite n’ishuka mu ijosi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, bahise batabarana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagezeyo basanga umurambo w’umusore uri mu bwogero n’ishuka byagaragaraga ko yari yayihambiriye mu ijosi.

Ati “Umurambo we wahise uhakurwa ujyanwa ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

CIP Kamanzi, yakomeje avuga iperereza nyakuri rishingiye ku bimenyetso ari ryo rizahamya icyo yazize, anavuga ko umuryango wa Nyakwigendera wakomokaga mu Karere ka Musanze wamenyeshwejwe iby’ibyo byago, ubu ukaba waje kureba umuntu wabo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments