Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUGisagara: Icyanya cy’inganda kimaze guha akazi abasaga 400

Gisagara: Icyanya cy’inganda kimaze guha akazi abasaga 400

Mu gihe Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2), igaragamo kuzamura ubukungu bw’Igihugu, aho buri mwaka hagomba kujya hahangwa imirimo 250.000 kugeza mu 2029, ibikorwa bitandukanye bigenda bishimangira iyi ntego bigenda bigaragara hirya no hino mu turere.

 

Hamwe mu hashakirwa akazi ku baturage, harimo n’inganda zirimo izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Mu Karere ka Gisagara by’umwihariko, hagaragara icy’inganda giherere mu Kagari ka Muyira, mu Murenge wa Kibilizi, muri kilometero ebyiri uvuye mu Mujyi wa Huye.

Aha hamaze kubakwa inganda esheshatu, zirimo urutunganya umusaruro w’ibitoki, urutunganya inyama, urukora ibyo gupfunyikamo ibintu bitandukanye, uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori n’uruganda rutunganya umuceri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko nk’Akarere ko mu cyaro gafite intego yo gukomeza kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, kuko ari byo bikorwa byiganje muri aka karere.

Ati “Dushyize imbere guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa tweza, kugira ngo ibivuye mu murima mu musaruro w’abaturage cyangwa ku matungo tukabishora bikava mu karere kacu duhita tubona amafaranga.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki cyanya cy’inganda cyubatswe muri ako Karere cyahaye akazi abantu 439 barimo 187 bakora bihoraho, n’abandi 252 bakora nyakabyizi byose bakabona amafaranga abateza imbere.

Yakomeje avuga ko hari abandi bashoramari bagera kuri batanu bamaze kugura ibibanza mu cyanya cy’inganda, ibisobanuye ko mu gihe kiri imbere nabo bazaba bazubatse, bityo zikazagira uruhare mu bukungu nazo.

Kugeza ubu, uretse uruganda rw’inyama rugitegereje ibyangombwa ngo rutangire gukora, izindi nganda zose zirakora kandi zifasha abaturage cyane kuko babona isoko ry’umusaruro n’akazi bahabwamo.

Kuri izi nganda kandi hiyongeraho uruganda rw’umuceri rwa Gikonko ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya umuceri, uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri rwubatse mu Murenge wa Mamba n’izindi nganda ziciriritse mu Mirenge zikusanya kandi zigatunganya umusaruro w’ubuhinzi, cyane cyane ibigori n’ibitoki.

Uruganda rw’inyama rwa Gisagara, rwamaze kuzura na rwo, rutegereje kuzafungura aho rwitezweho gutunganya ingurube
Inganda zikomeje kugenda zitanga akazi
Uruganda rukora ibikomoka ku bitoki rwa Save muri Gisagara na rwo rufite abo rwahaye akazi
Inganda zitunganya ibitoki ziri mu zatanze akazi muri Gisagara
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments