Minisitiri w’Umutekano, akaba Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Dr. Vincent Biruta, yabwiye abayoboke baryo ko u Rwanda rutazacika intege ku ntambwe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ubwo icyo gihugu cyo gikomeje kugenda biguru ntege ku byemeranyijwe.
Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’abagize Biro Politiki y’Ishyaka PSD yateranye ku itariki 5 Ukwakira 2025.
Imwe mu ngingo zaganiriweho muri iyo nama ni ijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC aho Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, yabwiye abayoboke bayo ko ikibazo kikiri mu bushake buke ku ruhande rwa RDC.
Ati “Ibiganiro birakorwa ariko kugira ngo bizagire icyo bigeraho bigomba ubushake bw’abo bireba bose. Ubwo bushake rero ntabwo buragaragara cyane ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ibyo biganiro biriho.”
“Ibirebana n’u Rwanda twarabikurikiranye kuko twarahagarariwe mu nama zagiye zibera i Washington DC kandi turacyanahagararirwa mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyari byumvikanyweho ariko ibisigaye tuzakomeza tubikurikirane aho bishoboka tubigiremo uruhare.”
Biruta atangaje ibi nyuma y’uko RDC yagiye igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa intambwe ziganisha ku mahoro arambye ahagati y’impande zombi bigizwemo uruhare na Amerika.
Ibiheruka ni ukwanga gusinya amasezerano ku bufatanye mu by’ubukungu hagati ya RDC n’u Rwanda yari agiye gusinyirwa i Washington muri Amerika nk’imwe mu ntambwe zari zemeranyijwe ziganisha ku mahoro arambye.