Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sultani Makenga, yashimangiye ko afite intego zo gukura ku butegetsi, Perezida Félix Tshisekedi.
Ubu butumwa yabuhaye abarwanyi bashya 9.350 bari bamaze amezi batorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Tchanzu, teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 1 Ukwakira 2025.
Gen Maj Makenga yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasenye igihugu, bwica abaturage bubaziza ubwoko bwabo, abandi barahunga, ati “Ni yo mpamvu M23/ARC yahagurutse kugira ngo ikureho ubu butegetsi bubi, izane impinduka mu gihugu cyacu.”
Uyu murwanyi yamenyesheje abarwanyi bashya ko bagenzi babo bari ku rugamba bakoze akazi gakomeye, abamenyesha ko nibatangira akazi bazifatanya kugira ngo bagere ku ntego yo “gukuraho ubu butegetsi bubi buriho. Igihugu cyacu gikeneye kubohorwa, Abanye-Congo bakeneye kubohorwa kandi iyo ni yo ntego ya M23/ARC n’ihuriro turimo rya AFC.”
Perezida Tshisekedi, na we ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa tariki ya 4 Ukwakira, yaragaje ko afite intego yo kwisubiza ibice byafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 birimo umujyi wa Goma, Bukavu, ibyo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi; akongera akabyubaka.
Muri ubu butumwa yageneye abatuye muri ibi bice, Tshisekedi yagize ati “Mu gihe ubutaka bwanyu buzaba bubohowe, tuzatangiza gahunda ya ngombwa yo kongera kubaka no gutunganya imihanda, amashuri, ibigo nderabuzima, tubagezeho ingufu na serivisi z’ikoranabuhanga.”
Impande zombi zifite izi ntego mu gihe Leta ya Qatar ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo izumvikanishe, hashingiwe ku mahame zashyizeho umukono tariki ya 29 Nyakanga, yitezweho kuzifasha kugera ku mahoro arambye.
Nubwo hari gahunda y’amahoro ya Qatar, impande zombi zikomeje kwitegura intambara karundura, binyuze mu kubaka ubushobozi bushingiye ku kongera abasirikare n’abarwanyi, intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
