Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURutsiro: Abagabo 9 bafunzwe bakekwaho gutema inka z’abaturage

Rutsiro: Abagabo 9 bafunzwe bakekwaho gutema inka z’abaturage

Abagabo 9 bo mu Karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho gutema inka z’abaturage mu mirenge ibiri itandukanye.

 

Muri aba bafunzwe harimo abagabo umunani bakekwaho gutema inka ya Baturahenshi Jonas wo mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagusa ho mu Mudugudu wa Gakoko. Yatemwe ku wa 5 Ukwakira 2025.

Muri aba bafashwe ufite imyaka myinshi afite 38, mu gihe ufite mike ari 23.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko impamvu baketswe ari uko Baturahenshi yari yagize uruhare mu kubambura imifuka 11 y’amakara bari batwitse mu biti bibye mu ishyamba ry’abandi.

Undi muturage wafashwe akekwaho gutema inka ni uwo mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Haniro ho mu Mudugudu wa Mifu, nawe wafashwe ku wa 05 Ukwakira 2025.

Inka yatemwe ni iya Hashakimana Damascene, yatemwe akaguru k’imbere ndetse inaterwa icyuma mu jisho rimwe. Hafashwe Habarugira Jean Damascene, bari basanzwe bafitanye ikibazo, yanaherukaga kumubuza kumuragirira ubwatsi. Agifatwa yahise yemera ko ariwe wabikoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ababikoze abenshi usanga basa nk’abari kwihimura kuri bagenzi babo.

Ati “Nibyo koko ibi bikorwa by’urugomo byarabaye, abakekwa bafashwe kandi barafungwa, mu Karere ka Rutsiro hakunze kugaragara ibi bikorwa bisa nk’urugomo cyangwa kwihimuranaho kw’abaturage birengagije ko ibikorwa bishoyemo bigize icyaha.”

SP Twajamahoro yibukije abaturage ko Polisi yahagurikiye abakora ibikorwa birimo kwangiza imyaka bayitemye cyangwa gutema amatungo.

Ati “Bamwe mu bakora ibi bikorwa bibi barafatwa bagafungwa abandi nabo bakibitekereza cyangwa babifitemo umugambi twababwira ko babireka.”

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments