Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye nyuma y’iminsi 27 ahawe inshingano yo kuyobora guverinoma.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byasobanuye ko Lecornu yatanze ubwegure mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025, kandi ko Umukuru w’Igihugu, Emmanuel Macron, yabwemeye.
Byagize biti “Bwana Sébastien Lecornu yahaye Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma ye, na we arabwemera.”
Tariki ya 9 Nzeri ni bwo Perezida Macron yagize Lecornu Minisitiri w’Intebe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iki cyemezo, bagaragaza ko nta mpinduka bamwitezeho kuko yabaye muri guverinoma zabanje.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira yari yashyizeho abagize Guverinoma, gusa na bo ntibashimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macron basanzwe bafite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko bagaragazaga ko na bo nta gishya babategerejeho.
Manda ya kabiri ya Perezida Macron yaranzwe n’umwuka mubi wa politiki wahungabanyije guverinoma kenshi. Kuva mu 2022 kugeza ubu, ba Minisitiri b’Intebe batandatu bamaze gusimburana.
Mu bibazo nyamukuru abanyapolitiki batumvikanaho harimo ingengo y’imari, uburyo bwo kugabanya amadeni igihugu gifite, umusoro, amavugurura kuri pansiyo n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.
