Guverinoma y’u Rwanda n’u Budage, byasinyanye amasezerano y’inkunga ingana na miliyoni 18 z’Amayero ni ukuvuga agera kuri miliyari 30,5 Frw yo gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi idaheza.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025.
Iyo nkunga izakoreshwa binyuze mu mishinga y’ ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).
Iyo nkunga izagira uruhare mu guteza imbere gahunda z’igihugu zo gukura abaturage mu bukene no guharanira kwigira.
Ni amafaranga biteganyijwe ko azakoreshwa muri gahunda za VUP nk’imwe mu zikomeje gufasha igihugu gukura abaturage mu bukene.
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mu gihe u Budage bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Heike Uta Dettmann.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ari ingenzi mu rugendo rw’iterambere.
Ati “Iyi nkunga y’u Budage binyuze muri Banki y’Iterambere y’u Budage KfW, ni igihamya cy’ulo dusangiye ubushake n’ubufatanye mu gushora mu mibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda.”
Yashimangiye ko iyo nkunga izakoreshwa mu byiciro bitandukanye birimo kunganira ingo zitishoboye ku bijyanye n’imirire, ingo zitishoboye cyane cyane abantu bakuze badashobora gukora n’abafite ubumuga aho bahabwa amafaranga abafasha kugira ngo babeho, gufasha abatishoboye gushaka imirimo nko gutunganya ibikorwa remezo no gufasha ingo zitishoboye mu gihe zihuye n’ibibazo bitandukanye.
Yakomeje ati “Iyi nkunga iziye igihe, tumaze igihe dufitanye umubano mwiza n’u Budage kandi ibi bikaba bishimangira ko dufitanye uwo mubano.”
Muri gahunda y’Igihugu yo kugabanya ubukene, u Rwanda rwashyizemo imbaraga aho igipimo cy’ubukene cyavuye kuri 39,8% muri 2017 kigera kuri 27,4% muri 2024.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yashimye uko u Rwanda rushyira imbaraga mu guharanira kurandura ubukene n’intambwe ikomeje guterwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagaragaje ko u Budage bwishimiye kugira uruhare mu rugendo rwo kurandura ubukene.
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Umuturage muri LODA, Nsabibaruta Maurice yagaragaje ko iyo nkunga igiye gutuma gahunda yo kurandura ubukene mu gihugu igera kuri benshi.
Yagize ati “Icyo bigiye kudufasha ni uko gahunda yo kurandura ubukene mu gihugu igiye kuba yakongerwa indi myaka kandi ikindi izabasha kugera kuri benshi. Ubu bushobozi buradufasha kwihuta cyane mu cyerekezo cy’igihugu kugira ngo tubashe kurandura ubukene bukabije muri iyi myaka itanu no kugabanya abaturage bari mu bukene.”
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko binyuze mu mishinga itandukanye nka Girinka n’indi igamije guteza imbere abaturage mu gihe cy’imyaka irindwi gusa Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1,5 bakuwe mu bukene.



