Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUUmusaruro w’inganda wiyongereyeho 8,3% muri Kanama 2025

Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 8,3% muri Kanama 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 8,3% muri Kanama 2025 ugereranyije n’uko kwezi mu 2024.

 

Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse ku wa 4 Ukwakira 2025, igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 27,9%.

Urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda umusaruro wabyo wazamutseho 11,2%, amashanyarazi azamukaho 7,0% naho amazi no gutunganya imyanda uzamuka ku kigero cya 1,7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ubwiyongere bw’uwo musaruro w’ibikomoka ku nganda, bwagizwemo uruhare n’ibijyanye no gutunganya ibikoresho birimo iby’ubwubatsi bidakozwe mu byuma birimo nk’ibirahuri, sima, amakaro n’ibindi wiyongereyeho 49,6%, ibikozwe mu byuma birimo nk’imashini n’ibindi bikoresho byiyongera ku kigero cya 18,2%, naho gutunganya ibiribwa bigabanyuka ku kigero cya 6,2%.

NISR kandi yagaragaje ko umusaruro w’ibinyobwa n’itabi wagabanyutseho ku kigero cya 1,6%, imyenda n’ibikomoka ku mpu ugabanyukaho 6,4%.

Umusaruro w’ibikomoka ku mbaho, impapuro n’icapiro wo wazamutseho 83,6%, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi byiyongera ku kigero cya 46,9%.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aheruka kugaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura umusaruro w’inganda mu rwego rwo kugera ku ntego rwiyemeje yo kuba igihugu gikize mu 2050.

Yaragize ati “Guverinoma izakomeza gufatanya n’abikorera mu kunoza imikorere ndetse no kwagura ubushobozi bw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo zikomeze kugirira akamaro abaturage.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments