Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwakatiye Uzaramba Karasira Aimable igihano cy’Igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda.
Ni urubanza rwari rumaze imyaka ruburanishwa cyane ko Karasira asigaje amezi atageze ku munani ngo azose igihano yakatiwe cy’imyaka itanu.
Rwabayemo byinshi byiganjemo udushya twatumye abarwitabiraga batarashoboraga kuzinga umunya.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri tumwe mu dushya twabaye muri uru rubanza, turimo utwasekeje benshi n’utwatumye bamwe bamwibazaho hashingiwe ku myitwarire ye.
Yagiye ku rukiko yambaye inkweto zidasa
Karasira Aimable yakunze kujya mu rukiko yambaye inkweto za bodaboda na zo zidasa, ibintu byatumaga benshi bakomeza kumwibazaho.
Rimwe yigeze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha yambaye urukweto rumwe rw’umweru n’urundi rw’ubururu.
Hari nubwo yigeze kugera ku muryango w’icyumba cy’iburanisha akuramo inkweto, avuga ko agomba kujya ahubaha nko mu musigiti cyangwa mu rusengero.
Yavuze ko yarose Kazungu amurya
Karasira yigeze kubwira urukiko ko aho afungiwe hegerenye n’icyumba Kazungu Dennis wahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu kiri.
Yavuze ko bitewe n’ibyaha Kazungu akurikiranyweho, hari ubwo arara arota ari kumurya, asaba ko yafungurwa.
Ati “Aho mfungiye hegeranye n’icyumba Kazungu araramo ndara ndota andya kandi murabona ko umuntu uri imbere yanyu akeneye kuvuzwa adakeneye gufungwa.”
Yiyise Yezu uri kwa Pirato
Mu 2023, Ubwo Karasira yari ari kuburana, yasabye urukiko ko rwakwandika akantu ku kandi ku byo yireguraho kuko bigomba kujya mu mateka.
Ati “Ibya njye mujye mubyandika kuko bizajya mu mateka ni nka Yezu kwa pirato.”
Yaririye ibisuguti mu rukiko
Mu Ugushyingo 2023, Karasira yagaragaye mu Rukiko ari kurya ibisuguti, abajijwe n’Urukiko impamvu arya mu gihe cy’iburanisha kandi bitemewe, yavuze ko ari kurya ibisuguti yahawe n’abacungagereza ngo kuko afite imbeho.
Icyo gihe yabwiye urukiko ko arwaye kandi ko yumva afite imbeho nyinshi.
Yisohoye mu rukiko
Ku wa 15 Gicurasira 2023, Karasira yisohoye mu rukiko, ajya kwicara hanze y’urukiko nyuma yo kutumvikana n’umucamanza wamusabaga kwicara mu gihe undi we yavugaga ko ashaka kwisohokera.
Icyo gihe Karasira yahise asohoka mu cyumba cy’iburanisha, abwira umucamanza ko ibindi byakomeza adahari, akomeza kwitonganya n’aho yari ari hanze.
Urukiko rubajije umwunganira ku myitwarire y’umukiliya we, yasubije ko ari ibimenyetso by’uburwayi bwe atari we ubyikora.
Yavuze ko akwiye igihembo cya Prix Nobel
Ubwo Karasira yaburanaga ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, yavuze ko ibyo yakoze n’amagambo yavuze ngo yumvaga yari akwiye kubihemberwa aho kubifungirwa.
Ati “Njye mbivuga naringamije kuvuga ngo niba bikorwa, bikosorwe ku buryo ahubwo njye numvaga nkwiye igihembo nk’icya ‘Prix Nobel’ aho kugira ngo mbifungirwe.”

Ibimenyetso bya Tuff Gang, kwitwaza agafuka n’ibindi
Karasira yakunze kugera mu rukiko agakora ikimenyetso cya Tuff Gangs cyane ko yamenyekanye nk’umuhanzi ku izina rya Prof. Nigga.
Abakurikiranye umuziki mu bihe byashize bazi ko itsinda ry’abaraperi rya Tuff Gangs aho ryageraga hose, abarigize babanzaga gukora ingombajwi ya ‘T’ bakoresheje amaboko.
Mbere yo gutangira iburanisha, Karasira akigera mu Rukiko ari kuganira n’abanyamategeko bamwunganira, yabonaga abanyamakuru agahitamo gufata ifoto yakoze ikimenyetso cy’itsinda rya Tuff Gangs.
Mu bihe bitandukanye kandi yakunze kugaragara mu rukiko yitwaje agafuka karimo dosiye ze uhereye igihe yaburaniraga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge no mu rukiko Rukuru.
Yakunze kandi kwitwaza amazi yo kunywa mu kajerekani gato, telemusi y’igikoma, ibitabo birimo iby’iyobokamana n’ibindi bitandukanye.

Yigereranyije na Yuhi Mazimpaka wayoboye u Rwanda arwaye mu mutwe
Karasira yavuze ko kuba yarigishije muri kaminuza zo mu Rwanda zitandukanye bitamubuza kugira uburwayi bwo mu mutwe kuko n’Umwami Yuhi III Mazimpaka yatwaye igihugu abufite.
Karasira yavuze ko uburwayi bwo mu mutwe abumaranye igihe kuko yatangiye kubwivuza mu 2003 kugeza n’uyu munsi.
Yagaragaje ko ibyibazwa n’urukiko n’Ubushinjacyaha bijyanye n’uburyo yabashaga kwigisha muri kaminuza kandi yari afite uburwayi bwo mu mutwe nta shingiro bifite.
Mu gusobanura neza ko kugira uburwayi bwo mu mutwe bitabuza umuntu gukora, Karasira yifashishije urugero rwo mu mateka agaragaza ko n’Umwami Yuhi III Mazimpaka yatwaye u Rwanda kandi na we yari arwaye amakaburo (ibisazi) yamuteye kwiyicira Igikomangoma ari na ho yahimbiye igisigo “Singikunda ukundi”.
Ati “Yari umusizi, nanjye ndi umusizi. Yari umusazi nkaba umusazi. Yari mwiza ku isura, erega nanjye ntaraba gutya nari keza.”
Yongeye gusetsa abantu ubwo yavugaga mu rukiko ko umwe mu banyamategeko be Me Evode Kayitana atakimwunganira ahubwo ko akeneye umwana ukiri muto uzi iby’ikoranabuhanga.
Uru rubanza rwatangiye yunganira na Me Gatera Gashabana na Me Kayitana Evode ariko rwasojwe yunganirwa na Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien.



