Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Umusore washakishwaga kubera gufata umwana ku ngufu, yafashwe ari kubaga imbwa

Muhanga: Umusore washakishwaga kubera gufata umwana ku ngufu, yafashwe ari kubaga imbwa

Rukundo Jean Claude wari umaze iminsi ashakishwa n’ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka ine, yatawe muri yombi, ariko bitungura benshi kuko yasanzwe ari kubaga imbwa ngo agurishe inyama zayo.

 

Ni inkuru yatangiye kuvugwa ku wa 05 Ukwakira 2025, aho yari aho atuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Uyu musore washakishwaga mu gace atuyemo, abantu batunguwe no kumusanga aho atuye ari kugaba imbwa, bamubaza icyo amaza izo nyama akihutira kuvuga ko azigurisha n’abakora ubucuruzi bw’amasambusa.

Umukozi w’Umurenge wa Shyogwe, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Mushimiyimana Josephine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe ubwo byamenyekanaga ko nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umwana agacika, yaba yongeye kugaruka iwabo, maze inzego z’umutekano zahagera koko zikahamusanga.

Ati “Inzego z’umutekano zari zamenye ko yagarutse mu rugo, bageze iwabo basanga ari kubaga imbwa. Ubu ari mu bushinjacyaha, kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, ni ho afungiye.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gukebura abaturage bagitekereza gukora ibyaha, ababwira ko ubuyobozi buri maso buzabakurikirana.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments