Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKinshasa: Kiliziya Gatolika yamaganye igihano cy’urupfu Kabila yakatiwe

Kinshasa: Kiliziya Gatolika yamaganye igihano cy’urupfu Kabila yakatiwe

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igihano cy’urupfu Urukiko Rukuru rw’Igisirikare rwa Kinshasa, rwakatiye Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

 

Tariki ya 30 Nzeri 2025 ni bwo uru rukiko rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugambanira igihugu, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko.

Uru rukiko rwasobanuye ko Kabila ari we muyobozi w’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bityo ko ibi byaha ari ho yabikoreye.

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya RDC, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, ahagarariye abandi bashumba, ku wa 6 Ukwakira yifashishije umurongo wo muri Bibiliya yibutsa ubutegetsi bw’iki gihugu ko Imana ari yo yonyine ifite ububasha bwo guhagarika ubuzima bw’uwo yaremye.

Ati “Twatewe ubwoba n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa, nyuma y’urubanza nshinjabyaha rwihutse rwa Joseph Kabila wabaye Perezida, aho yakatiwe igihano cy’urupfu.”

Musenyeri Muteba yagaragaje ko uru rubanza rufite impamvu za politiki, bityo ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye gukemura ibibazo byugarije iki gihugu binyuze mu biganiro bya politiki bidaheza.

Ati “Ku ruhande rwacu, mu gihe igihugu cyacu kiri mu ntambara no mu mutekano muke, turacyahamya ko ibiganiro bidaheza ari inzira nziza yo gukemura impamvu muzi z’ibi bibazo, no kugarura ubumwe, amahoro, kubana n’icy’ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Yakomeje ati “Ibi biganiro bidaheza ni ikintu cyihutirwa cyane hashingiwe ku buryo iki kibazo gikomeye n’ingaruka kigira ku Banye-Congo!”

Kiliziya Gatolika yasobanuye ko kugira ngo ibibazo bya RDC bikemuke mu buryo burambye, ibiganiro bya politiki bikwiye kwitabirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baba abafashe intwaro n’abatarazifashe.

Joseph Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu mu kwezi gushize

Abashumba bakuru ba Kiliziya Gatolika basabye ubutegetsi bwa RDC kuganira n’abatavuga rumwe na bwo
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments