Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUHuye: Hafunguwe Ishami rya Televiziyo ya Kiliziya Gatolika

Huye: Hafunguwe Ishami rya Televiziyo ya Kiliziya Gatolika

Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda izwi nka ‘Pacis TV’, yafunguye ishami ryayo muri Diyosezi ya Butare mu kwegera abakiristu no gutanga umusanzu mu iyogezabutumwa.

 

Ni igikorwa cyabaye ku wa 05 Ukwakira 2025, gihurirana no kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe Musenyeri Jean Bosco Ntagungira amaze abaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

Umuyobozi Mukuru wa Pacis TV, Padiri Jean de Dieu Tumushimire, yavuze ko gufungura ishami muri Diyosezi ya Butare bigamije kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye bigize iki gice cya Butare no kongera imbaraga mu iyogezutumwa mu buryo bugezweho.

Ati “Diyosezi ya Butare ni igice gikungahaye cyane ushingiye ku mateka y’u Rwanda, uburezi, umuco, ubucuruzi, bityo ni ngombwa kuhafungura ishami kugira ngo ubwo bukungu bwose busangizwe Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaragaje ko iri shami rizafasha mu iterambere ry’akarere mu buryo butandukanye na Diyosezi muri rusange.

Ati “Twizeye ko izagira umusanzu mu iterambere rya Diyosezi n’Akarere ka Huye by’umwihariko, bigatuma abaturage n’abakirisitu barushaho kwaguka mu mitekerereze, mu buzima no mu iterambere ndetse bifashe akarere kuba umuyoboro wo kuganira n’abaturage tugana ku iterambere.”

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare washinze Pacis TV ikivuka, yavuze ko ashimishijwe no kubona ifungura ishami muri iyi Diyosezi, ashimangira ko ayitezeho ko izafasha mu kwagura iyogezabutumwa.Televiziyo ya Pacis yafunguye imiryango mu 2020, imaze kugira amashami atatu hanze ya Kigali ari yo ishami rya Diyosezi ya Cyangugu, Ishami rya Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro n’ishami rya Diyosezi ya Butare rifunguwe bwa gatatu.

Ibiro by’Ishami rya Pacis TV bizaba biherereye kuri Paruwasi ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, yaragijwe Mutagatifu Dominiko

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments