Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAMasisi: M23 yambuye Wazalendo uduce tubiri

Masisi: M23 yambuye Wazalendo uduce tubiri

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 6 Ukwakira 2025 bambuye ihuriro Wazalendo agace ka Luke na Mulema muri teritwari ya Masisi.

 

Utu duce twafashe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye muri Luke mu gitondo cyo ku wa 6 Ukwakira, ubwo M23 yashakaga kuhisubiza nyuma yo kuhava mu kwezi gushize.

Uwo munsi, umuturage wo muri Luke yasobanuye ko iyi mirwano yatangiye ubwo biteguraga kujya mu bikorwa bakesha imibereho birimo ubuhinzi, bafata icyemezo cyo kubisubika.

Yagize ati “Ntidufite aho kujya. Muri iki gitondo twumvise urusaku rwa Mortiers, ni ko byatangiye. Ni M23 na Wazalendo bihanganye.”

Nyuma yo kurushwa imbaraga, Wazalendo bahungiye mu gace ka Ngululu mu majyepfo ya Luke, bamburwa na Mulema. Utu duce twose duherereye muri gurupoma ya Nyamaboko 1.

Ku wa 6 Ukwakira, imirwano yabereye no mu gace ka Kazinga hafi y’urubibi rwa teritwari ya Masisi na Walikale, no tundi turimo ishyamba rya Kibandamangobo riherereye muri teritwari ya Shabunda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano yo muri Shabunda yahanganishije M23 na Wazalendo yifatanyije n’ingabo za RDC. Abashyigikiye Leta ya RDC bafite impungenge ko santere ya Shabunda na Mwenga na zo zishobora gufatwa.

Impande zishyamiranye zikomeje imirwano mu gihe Leta ya Qatar ikomeje gushyira imbaraga mu guhuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, hashingiwe ku mahame abiganisha ku mahoro byashyizeho umukono tariki ya 29 Nyakanga 2025.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 zizajya muri Qatar kugira ngo ziganire ku iyubahirizwa ry’ingingo zigize aya mahame, zirimo kurekura imfungwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments