Tariki ya 6 Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron, abandi Bafaransa n’abanyamahanga bakurikiranira hafi politiki y’u Bufaransa batunguwe n’ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe mushya, Sébastien Lecornu wari umaze amasaha make atangaje abagize guverinoma ye.
Ubwegure bwa Lecornu bwasubije Perezida Macron muri rwaserera ya politiki amazemo imyaka itatu kuko kuva manda ye ya kabiri yatangiye mu 2022, amaze gushyiraho ba Minisitiri b’intebe batanu.
Mu gihe Perezida Macron ashaka igisubizo gifatika, yafashe icyemezo cyo gutangiza ibiganiro bya politiki, asaba Lecornu kubiyobora. Tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uyu munyapolitiki azamenyesha Umukuru w’Igihugu imyanzuro.
Perezida Macron ateganya ko mu gihe ibiganiro bya politiki bitatanga umusaruro yifuza, yazifatira icyemezo, ariko na cyo gishobora gukurura umwuka mubi nk’uko byagenze mu myaka itatu ishize.
Gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, gusesa Inteko Ishinga Amategeko, ariko no kwegura bibaye ngombwa, biri mu byemezo Perezida Macron ashobora gufata nyuma y’ubwegure bwa Lecornu.
Gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya
Icyemezo cyihuse Perezida Macron ashobora gufata ni ugushyiraho undi Minisitiri w’Intebe usimbura Lecornu. Hari ubwo yatekereza mu bagize ihuriro Ensemble ry’amashyaka amushyigikiye ariko byaba bisa nko gukina urusimbi kuko abo yashyizeho ubushize ntibahamaze kabiri kubera ko barwanyijwe n’andi mashyaka.
Mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu yatekereza kuri izi mbogamizi, akanaziha agaciro, ashobora kureba ku rutonde rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ariko badaheza inguni, ariko na bwo yaba amuhaye urubuga rwo gushyira imbere gahunda ya politiki y’ishyaka rye cyangwa bakavanga.
Guhitamo uwo mu mashyaka azwiho guheza inguni nka RN (Rassemblement National) na byo byaba ari ukwishyira imbere umutego yagorwa no gusimbuka, kuko abamushyigikiye n’abadaheza inguni bashobora gufata icyemezo cyo kumutera umugongo.
Bigaragara ko amahitamo yose Perezida Macron ashobora kumugiraho ingaruka za politiki, ariko nk’Umukuru w’Igihugu, bishobora kuba ngombwa ko afata icyemezo cya kigabo, akiyemeza guhangana na zo.
Gusesa Inteko na none
Mu 2024, Perezida Macron yafashe icyemezo cyo gusesa Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa nyuma y’aho ihuriro rye ritakaje imyanya myinshi mu Nteko y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Iki cyemezo cyari kigamije gusuzuma icyizere Abafaransa bafitiye ihuriro Ensemble cyatumye ritakaza ubwiganze mu Nteko, kuko NFP (Nouveau Front Populaire) irimo amashyaka nka RN yarirushije imyanya.
Nyuma y’ubwegure bwa Lecornu, RN yasabye Perezida Macron kongera gusesa Inteko. Itegeko Nshinga rimwemerera gufata iki cyemezo ariko na bwo hari ibyago ko ihuriro rye ryakongera gutakaza imyanya nk’uko byagenze mu mwaka ushize.
Gusesa Inteko byaba ari amaburakindi kuri Perezida Macron, bikaba byaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi icyuho kugira ngo barusheho kumwotsa igitutu kugeza yemeye kumanika amaboko.
Kwegura birashoboka
Kuva mu Ukuboza 2024 ubwo Michel Barnier yeguraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, abatavuga rumwe na Perezida Macron bamusabye kwegura, bamugaragariza ko ari we uteza igihugu ibibazo byugarije ubukungu bwacyo.
Kwegura cyaba ari icyemezo gikomeye kuri Perezida Macron, kigaragaza ko yemera ko yananiwe gukemura ibibazo u Bufaransa bufite nk’uko abatavuga rumwe na we babivuga.
Perezida Macron aramutse yeguye, yasimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, Gérard Larcher, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya. Abafaransa bategereza amatora y’Umukuru w’Igihugu mu minsi iri hagati ya 20 na 50.
Mu mwaka ushize ariko, Perezida Macron yamenyesheje abamusaba kwegura ko adateze kubumva, arahirira ko azakomeza kuyobora u Bufaransa kugeza ubwo manda ya kabiri izaba irangiye.
Yagize ati “Ndi imbere yanyu kubera ko natowe n’Abafaransa inshuro ebyiri. Ntewe ishema na byo by’ikirenga kandi nzubaha iki cyizere mu mbaraga zanjye zose kugeza ku isegonda rya nyuma ry’ingenzi kuri iki gihugu.”
Charles de Gaulle ni we Perezida w’u Bufaransa wa nyuma weguye. Hari tariki ya 28 Mata 1969.
Perezida Macron yakweguzwa?
Ingingo ya 68 y’Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa iteganya ko Umukuru w’Igihugu ashobora kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe yaba akoze ibihabanye n’inshingano ze.
Ishyaka LFI (La France Insoumise) rya Jean-Luc Mélenchon ni ryo rigaragaza ko imirimo ya Perezida Macron ihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, mu kwerekana ko akwiye kweguzwa.
Icyakoze, mu gihe Perezida Macron nta bihabanye n’amategeko, biragoye cyane kumweguza, keretse ari we wibwirije, akegura.
Mu 2024, LFI yagejeje mu Nteko umushinga wo kweguza Perezida Macron, ariko Komite yayo ishinzwe amategeko yawutesheje agaciro nyuma yo gusanga nta shingiro ufite.