Kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, Guverinoma ya Amerika yahagaritse ibikorwa byayo bimwe na bimwe nyuma y’aho abagize Inteko Ishinga Amategeko bananiwe kumvikana ngo batore ingengo y’imari nshya.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira, nabwo Aba-démocrate bananiwe gutora iyi ngengo y’imari kuko amajwi yabo yari 45-55 mu gihe Aba-Républicain yari 52-42. Kugira ngo umushinga w’ingengo y’imari utorwe, bisaba ko amajwi aba nibura 60.
Aba-démocrate banze uyu mushinga kubera ko wagabanyije inkunga yahabwaga abatishoboye mu bwishingizi bw’ubuzima yitwa Affordable Care Act ( ni yo yitwaga Obamacare) n’amafaranga Leta ishora muri servisi z’ubuzima.
Ni izihe serivisi za Leta zahagaze?
Buri rwego rw’igihugu rugena uburyo ruzakomeza gukoramo, gusa nubwo biba bimeze bityo, hari inzego zimwe zitajya zifunga. Izo zirimo inzego z’Ingabo, FBI, CIA, abashinzwe kugenzura indege n’abandi.
Abo bose ni inzego zigenerwa ingengo y’imari na leta ariko iyo ingengo y’imari idahari, zo ziba zigomba gukomeza gukora uko byagenda kose.
Ibindi bigo birimo Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira indwara, ‘CDC’ n’ikigo cya leta gishinzwe ubushakashatsi ku buzima n’indwara ‘NIH’.
Iposita n’ibindi bigo bidahabwa ingengo y’imari byo bikomeza akazi nta nkomyi.
Hari abakozi bahagaritswe
Mu bihe nk’ibi, inzego zimwe na zimwe zihagarika abakozi bazo bafite imirimo itari iy’ingenzi. Icyo biba bivuze ni uko iminsi bahagaritswe, batayihemberwa, nta nubwo uko guhagarikwa bakwishyurirwa nk’uko biteganywa n’amategeko.
Abasesenguzi bavuga ko abakozi barenga ibihumbi 900 bo mu nzego za leta aribo bashobora kubura imirimo yabo.
Ingaruka ku bukungu bwa Amerika
Abasesenguzi bavuga ko guhagarara kw’imirimo bishobora gutuma umusaruro w’ubukungu ugabanuka ku gipimo cya 0,1% kugeza 0,2% buri cyumweru.
Iki kibazo kizakemuka ryari?
Ntabwo bizwi igihe iki kibazo kizakemuka. Igihe kirekire cyabayeho mu mateka ya Amerika hari mu 2018 ubwo hashize iminsi 35 ingengo y’imari itaremezwa.