Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUSima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bikomeje kugurwa ubutitsa mu Rwanda

Sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bikomeje kugurwa ubutitsa mu Rwanda

Umusaruro w’ibikoresho by’ubwubatsi bidakozwe mu byuma birimo sima, ibirahuri n’amakaro, wiyongereyeho 49,6% muri Kanama 2025, ugereranyije no muri Kanama 2024. Ni ibigaragaza uburyo ibikorwa by’ubwubatsi bikomeje kuzamuka cyane mu Rwanda.

 

Ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, muri raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse ku wa 4 Ukwakira 2025.

NISR yagaragaje ko muri rusange umusaruro w’inganda muri Kanama 2025, wazamutseho 8,3% ugereranyije n’umwaka wa 2024, ibyagizwemo uruhare ahanini n’ubwiyongere bw’umusaruro w’ibikoresho by’ubwubatsi bidakoze mu byuma nka sima byazamutseho 49,6%, mu gihe ibikozwe mu byuma birimo nk’imashini n’ibindi bikoresho byiyongera ku kigero cya 18,2%.

Muri Nyakanga 2025, ibikoresho by’ubwubatsi bitari ibyuma byari byazamutseho 53,4%, muri Kanama 2025 uzamukaho 49,6%, ibyatumye bigira uruhare muri rusange rw’izamuka rya 2,4% ku musaruro wose w’inganda ku mwaka.

Ibikorwa byo gutunganya ibicuruzwa bitandukanye byiyongereyeho 11,2% ugereranyije na Kanama 2024, nubwo hari ibyagabanutse, nko gutunganya ibiribwa byagabanyutse ku kigero cya 6,2%, umusaruro w’ibinyobwa n’itabi wagabanyutseho ku kigero cya 1,6%, imyenda n’ibikomoka ku mpu ugabanyukaho 6,4%.

Umusaruro w’amashanyarazi, wiyongereye kuri 7%, umusaruro w’ibikomoka ku mbaho, impapuro n’icapiro wo wazamutseho 83,6%, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi byiyongera ku kigero cya 46,9%.

Ibindi bikorwa byagize uruhare rukomeye mu bwiyongere bw’umusaruro harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutse ku 27,9% nyuma yo kugabanuka gukomeye muri Nyakanga aho wari wagabanyutseho 20,5%.

Abasesenguzi bavuga ko kongera umusaruro w’ibikoresho by’ubwubatsi bihura na gahunda ya leta yo guteza imbere imijyi no kwagura ibikorwaremezo, aho biteganyijwe ko mu cyerekezo 2050, Abanyarwanda 66,5% bazaba batuye mu mijyi.

Si ibyo gusa kandi kuko ahanini mu Rwanda, usanga mu gihe cy’Impeshyi ari bwo abantu benshi bakora ibikorwa by’ubwubatsi kuko nta mvura iba ihari ishobora kubangamira imirimo yabo.

Umusaruro wa sima, cyane cyane, wiyongereye bijyanye n’uko zimwe mu nganda zisanzwe mu gihugu zongerewe imbaraga, aho nyuma y’uko ‘National Cement Holdings Limited’ ifite inganda za sima hirya no hino muri Afurika, yegukanye uruganda rwa CIMERWA mu 2023, umwaka ushize yiyongeje na Prime Cement.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ikigo Devki Group ari na cyo kibarizwamo National Cement Company, Dr Narendra Raval, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguhindura CIMERWA ishema ry’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kongera uruhare rw’urwego rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu rukagera kuri 26% mu 2030, ugereranije na 21% biriho ubu.

Inyubako zitandukanye zizamuka mu Mujyi wa Kigali ziri mu bituma ibikoresho by’ubwubatsi bizamuka

Inyubako ya ‘Kigali International Financial and Business Square’ izaba igizwe n’inyubako ebyiri ziteye kimwe (Twin Towers) ni umwe mu mishinga ihanzwe amaso na benshi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments