Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yavuze ko kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora yegeka ibibazo byayo ku Rwanda ikirengagiza umuzi nyawo w’ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu, bidashobora gutuma haboneka umuti urambye wo kubikemura.
Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, mu nama ya 60 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku burenganzira bwa muntu, ubwo hagarukwaga ku mbanzirizamushinga y’umwanzuro No. A/HRC/60/L32.Rev1 ku bibazo by’umutekano muke ubangamiye uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa RDC.
Ambasaderi Bakuramutsa yagize ati “Ubusazi ni uguhora ukora ikintu kimwe ugisubiramo ugategereza ko uzabona umusaruro utandukanye. Gukomeza gusubiramo ibirego bimwe bishinja hanyuma ukirengagiza umuzi nyawo w’ibibazo by’umutekano muke, nta bwo bizigera bizanira amahoro abaturage ba RDC, ndetse n’akarere kacu muri rusange.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwamagana “ibirego bidafite ishingiro rwerekezwaho, ariko ruzakomeza gukorana n’abandi mu buryo bwubaka kugira ngo haboneke umutekano, ndetse kurindwa kw’abaturage bigume mu izingiro rya buri gahunda igamije kugarura amahoro n’icyubahiro cy’abaturage mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
U Rwanda na RDC biherutse gusinyana amasezerano y’amahoro agamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ariko u Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko Leta iyobowe na Tshisekedi igenda biguruntege mu kuyashyira mu bikorwa, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira abasenateri ko hari impungenge ko RDC itazayubahiriza.
Ni amasezerano arimo ingingo enye zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu, icyiciro kijyanye na politiki, aho ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n’ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry’impunzi.
U Rwanda rugaragaza ko RDC aho gushyira imbaraga mu buryo amasezerano yashyirwa mu bikorwa, ahubwo yo ikomeje ibikorwa byo gushinja u Rwanda kuyivogera, kurusabira ibihano ku rwego mpuzamahanga ndetse no gushaka kurukomanyiriza, ibintu u Rwanda rugaragaza ko ari ukwirengagiza icyagakemuye ikibazo nyakuri giherewe mu mizi.


