Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANdayishimiye yohereje ‘toni 260’ z’amabuye y’agaciro mu mahanga, azagurishwa ku kiranguzo

Ndayishimiye yohereje ‘toni 260’ z’amabuye y’agaciro mu mahanga, azagurishwa ku kiranguzo

Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa 7 Ukwakira 2025 yohereje mu mahanga toni 260 z’amabuye y’agaciro, amenyesha Abarundi ko azagurishwa ku mafaranga make kubera ko nta mashini bafite yo kuyatunganya.

 

Aya mabuye amaze amezi abiri acukurwa n’urubyiruko ruri muri gahunda yo gufashwa kubona imirimo izwi nka PAEEJ, arimo toni 156 za ‘Améthyste ’ zapakiwe muri kontineri esheshatu na toni 104 za ‘Quartz’ zapakiwe muri kontineri enye.

Amabuye ya Améthyste na Quartz asanzwe atunganywamo ibikoresho by’umurimbo birimo ibikomo. Agaciro kayo gatandukanya bitewe n’amabara yayo kuko ni cyo kiranga ubwiza bwayo.

Tariki ya 14 Nyakanga 2024, Perezida Ndayishimiye yasuye umusozi wa Murehe mu yahoze ari intara ya Kirundo, asobanurirwa ko ubamo toni 12.700.000 z’amabuye ya Gasegereti yari yarahishwe n’abakoloni b’Ababiligi.

Icyo gihe, uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko igihugu cye kigiye gukira, asezeranya Abarundi ko agiye gushaka abashoramari bazayatunganyiriza iwabo kugira ngo azagurishwe ku gaciro kanini.

Ubwo yoherezaga Améthyste na Quartz mu Bushinwa, yavuze ko amabuye y’agaciro urubyiruko rwabonye mu mezi abiri agaragaza ko u Burundi bukize cyane, kuko mu ntara zose ahari kandi atari kure mu butaka.

Ati “Icyo nababwira ni uko twasanze mu ntara zose huzuye amabuye atari no mu bujyakuzimu bwa kure, ari hagufi cyane. Maze iminsi njya kureba aho bari kuyacukura, n’ubu mwabonye aho nciye haruguru mu Isare ahari Cuivre abazungu bari baribye, nta numwe watwibiye ibanga, basize bahafunze.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje ati “Uyu rero ni umusaruro wa mbere dushoye, u Burundi na bwo bubone icyo bushora hanze. Iki ni icyizere cy’uko dushoye hanze, natwe tubona ya mafaranga tujyana kugura ibyo tudafite i Burundi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Burundi nibubona amafaranga ava muri uyu mutungo kamere, buzagura imashini zizajya zitunganya ibikoresho, na bwo bubyohereze bifite agaciro nkanini.

Ati “Tuzajya dukora iby’amaboko. Yego turemera ubu bakaduhenda, ayo dukuyemo na yo agura ayandi mamashini yo kugwiza umusaruro, twongere nyuma tugire n’amamashini yo gucukura kugera n’aho natwe tuzashora ibikoresho twakoreye hano mu Burundi. Byose bigira intangiriro.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yumvise hari abavuga ko amafaranga ava muri aya mabuye y’agaciro azaribwa n’itsinda rito ry’abari ku butegetsi, abasubiza ko ayo mafaranga azavamo azamenyeshwa Abarundi.

Kontineri 10 ni zo zatwaye aya mabuye y’agaciro

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko aya mabuye yacukuwe mu mezi abiri

Amabuye yoherejwe mu mahanga ntatunganyije
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments