Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAByagenze bite ngo umuhungu wa Tshisekedi arasire abantu mu kabyiniro k’i Kinshasa?

Byagenze bite ngo umuhungu wa Tshisekedi arasire abantu mu kabyiniro k’i Kinshasa?

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yafatiwe ku kabyiniro kitwa Nuvo Club gaherereye muri Komine Gombe mu mujyi wa Kinshasa, ubwo kari kamaze kuberamo imvururu zikomeye zatumye bamwe baraswa.

 

Abashyizeho aya mashusho n’abayakwirakwije basobanuye yafashwe ubwo umuhungu wa Perezida Félix Tshisekedi witwa Anthony Tshisekedi yari amaze kurasa bamwe mu bakiliya b’aka kabyiniro nyuma yo gushwana, bagakomereka bikomeye.

Bamwe mu bashyigikiye umuryango wa Tshisekedi bahakanye aya makuru, bagaragaza ko abashinja Anthony ubu bugizi bwa nabi bashaka guharabika Umukuru w’Igihugu, nyamara ijwi ryumvikana muri aya mashusho rihamya ko “Anthony, umuhungu wa Perezida arashe ku bantu.”

Ku ruhande rw’umuryango wa Tshisekedi, hari amakuru avuga ko wahaye umuryango w’umukozi warasiwe muri aka kabyiniro ibihumbi 20 by’Amadolari kugira ngo ntukomeze kugaragaza ikibazo cyawo kubera ko isura y’abo ku ruhande rw’uyu Mukuru w’Igihugu iri kwangirika.

Muri izi mvururu, umusore witwa JJ Litho yakomerekejwe amaguru, amaboko n’umutwe. Muri videwo y’iminota umunani yafatiwe mu bitaro, yasobanuye ko byatangiye ubwo yari muri aka kabyiniro hamwe n’umukunzi we wigeze gukundana na Anthony.

Litho yasobanuye ko Anthony yabasanze ku meza bariho, agerageza kumwambura umukunzi we ariko uyu mukobwa agaragaza ko atabishaka, gusa umuhungu wa Perezida Tshisekedi wari waherekejwe n’abarinzi akomeza guhatiriza.

Uyu musore yararakaye, ngo agerageza kurwanirira umukunzi we, ni ko gushwana na Anthony, umuhungu wa Perezida Tshisekedi wari wasinze ategeka abarinzi be ko bamukubita (Litho), bakamunoza.

Litho yasobanuye ko abarinzi ba Anthony bamukubise amakofe n’imigeri mu maso, hafi y’impyiko, mu gituza, mu nda, mu mugongo no ku maguru. Ntibyarangiriye aho kuko ngo bamushyize mu nguni, barakomeza baramukubita kugeza bamugize intere.

Muri uko gukubitwa, mu kabyiniro barasakuje kuko ababirebaga ntibumvaga uburyo mugenzi wabo agiye kwicwa nyamara yari yagiye gushaka ibyishimo. Ni bwo Anthony yarashe mu kirere agamije kubacecekesha, bigera aho atangira kurasa mu bantu, umukozi waho akomereka bikomeye.

Abashinzwe umutekano bagiye gutabara, basanga Anthony n’abarinzi be bamaze kugenda. Litho n’abandi bakomeretse bajyanwe mu bitaro, bitabwaho n’abangaga. Hari amakuru avuga ko umukozi wo muri aka kabyiniro warashwe yaba yarapfuye.

Litho yagaragaje ko umuhungu wa Perezida Tshisekedi yashakaga kumwica, kandi ko agifite ubwoba ko ashobora kongera kugirirwa nabi. Yasabye Leta ya RDC kumuha ubutabera.

Litho yasobanuye ko imvururu zatangiye ubwo Anthony yageragezaga guhohotera umukunzi we
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments