Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko Meya w’Umujyi wa Chicago, Brandon Johnson na Guverineri wa Leta ya Illinois, JB Pritzker, babarizwa mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, bafungwa.
Ku wa 8 Ukwakira 2025, Trump yatangaje ko aba bayobozi bakwiye gufungwa kuko batavuga rumwe na gahunda yo guhangana n’abimukira badafite ibyangombwa no kohereza ingabo mu duce dutandukanye twa Amerika guhangana n’ibikorwa by’urugomo.
Ku wa Mbere, Meya Johnson yashyizeho itegeko ribuza abakozi bashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko agenga abinjira n’abasohoka, kwifashisha umutungo w’umujyi mu bikorwa byabo.
Uyu muyobozi yagize ati “Si ubwa mbere Trump agerageje gufungisha umwirabura, gusa ntaho nzajya.”
Guverineri Pritzker uri mu bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2028 yatangaje ko adateze gucika intege.
Ati “Ubu Trump ari gusaba ko abayobozi batowe bafungwa, yitwaje ububasha afite. Ni iki kindi gisigaye mu nzira igana ku butegetsi bw’igitugu bwuzuye?”
Trump yakomeje kwihanangiriza aba bayobozi avuga ko azakoresha itegeko ry’ubwirinzi mu guhagarika abazagerageza kumwitambika. Iri tegeko ryari ryarakoreshejwe mu mujyi wa Los Angeles mu 1992.


