Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUImpamvu mu mikirize y’imanza mu Rwanda hongewemo gukoresha ibitekerezo by’abacamanza

Impamvu mu mikirize y’imanza mu Rwanda hongewemo gukoresha ibitekerezo by’abacamanza

Sam Rugege wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga imyaka umunani yagaragaje impamvu mu mikirize y’imanza zo mu Rwanda hongewemo uburyo bwo kuba hakoreshwa ibitekerezo by’abacamanza aho gukurikiza gusa uko amategeko yanditse.

 

Mu mikorere y’ubutabera habamo uburyo bw’ingenzi bubiri bwo guca imanza harimo ubuzwi nka ‘civil law’ bwo gukurikiza amategeko uko yanditse hamwe n’ubundi bwa ‘common law’ bwongeramo ibindi bigafasha abacamanza uburyo bwo gukoresha ibindi bitetekerezo.

Urugero nko gukoresha uburyo bwa ‘common law’ umucamanza ashobora gufata imyanzuro yakoreshejwe ku rubanza rujya gusa n’ururi kuburanwa igakoreshwa no kuri urwo mu gihe muri ‘civil law’ ho nta gishobora gukorwa kitari uko amategeko yanditse.

Sam Rugege yavuze ko mu Rwanda hahozeho uburyo gakondo bwo gutanga ubutabera ariko abakoloni baje bazana ‘civil law’ mu Rwanda kuko ari bwo buryo bwakoreshwaga iwabo bityo uwo bakololenije na we akabwakira atyo.

Ati “Batangije uburyo bari basanzwe bafite i Burayi mu Bubiligi. Bwari uburyo bo bamenyereye ariko intego yari iyo kugira ngo bubafashe kuyobora abantu.”

Sam Rugege yagaragaje ko ubwo buryo nubwo butari bwubakiye ku mizi y’u Rwanda ariko bwafashje Igihugu kubaka urwego rw’ubutabera mu buryo bwari bugezweho.

Ubwo buryo bwakomeje no gukoreshwa nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge kuko rwo n’ibindi bihugu bya Afurika bitari bifite ubushobozi buhagije bwo kwiyubakira ubwabyo buryo bw’ubutabera.

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo igihugu cyicaye kireba ku bundi buryo bukenewe bwunganira ‘civil law’ mu gutanga ubutabera bukinogeye.

Ati “Icyo gihe u Rwanda rwatangiye gutekereza ku bundi buryo rwarebera ku bindi bihugu rukavugurura uburyo bwarwo bwo gutanga ubutabera. Ibyo byari mu rwego rwo kuvugurura amategeo yacu ariko no kuyajyanisha n’ibindi bihugu twari twifuje byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu muryango COMESA byiganjemo ibikoresha ‘common law.”

Nyuma y’icyo gihe ubwo buryo mbwombi bwatangiye gukoreshwa ndetse bufasha u Rwanda guhuza imitangire y’ubutabera bwabwo no mu bihugu byinshi birimo n’ibyo mu muryango wa Commonwealth rwinjiyemo mu 2009.

Ibyo byatumye hatangira gukoreshwa imwe mu myanzuro y’imanza zarangiye ku manza nshya bikihutisha ibirego ariko ubwo buryo bushya bubangikana n’ubwa ‘civil law’ bwari busanzweho.

Sam Rugege yavuze ko ‘common law’ ifasha n’abiga ibijyanye n’amategeko ku buryo biga nk’abazaburanisha imanza batagendeye gusa ku buryo amategeko yanditse.

Ati “Impinduka z’ingenzi zabaye ni ugatangira kwigisha abanyeshuri ibitekerezo byo muri ‘common law’ by’umwihariko gukoresha imyanzuro y’imanza zarangiye mu guca izindi bifitanye isano. Mu buryo bwa ‘civil law’ abanyeshuri bigaga gusa amategeko uko yanditse bakumva ko bayamenye ariko ubu baba banasobanukiwe uko akoreshwa.”

Sam Rugege yongeyeho ko asanga u Rwanda rwarakoze amahitamo meza ashingiye ku kugumana ibintu uko amateka yabisize ahuwo hagashakwa uburyo bundi butanga ibisubzo bikenewe agasanga ari ugushyira umuturage ku isonga.

Sam Rugege yahishuye impamvu mu mikirize y’imanza mu Rwanda hongewemo gukoresha ibitekerezo by’abacamanza
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments