Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIsrael na Hamas byemeranyije ku guhagarika imirwano no guhererekanya imbohe n’imfungwa

Israel na Hamas byemeranyije ku guhagarika imirwano no guhererekanya imbohe n’imfungwa

Leta ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine, byemeranyije ku cyiciro cya mbere cyo guhagarika imirwano kugira ngo bihererekanye imfungwa n’imbohe.

 

Aya makuru yatangajwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibiganiro byaberaga mu Misiri, aho yohereje intumwa ebyiri kugira ngo zisobanurire impande zishyamiranye imiterere ya gahunda igamije kugarura amahoro muri Gaza.

Iyi gahunda yateguwe na Perezida Trump igizwe n’ingingo 20, zirimo guhagarika imirwano vuba, guhererekanya imfungwa n’imbohe, kurambika intwaro kw’abarwanyi ba Hamas, gushyira muri Gaza ubuyobozi butagira uruhande bubogamiyeho, koherezayo ingabo z’amahanga no kubaka ubukungu bwaho.

Trump yagize ati “Ntewe ishema cyane no gutangaza ko Israel na Hamas byemeranyije ku cyiciro cya mbere cya gahunda yacu y’amahoro. Ibi bivuze ko imbohe zose zirarekurwa vuba cyane kandi ko Israel izasubiza inyuma ingabo zayo kugeza ku murongo wemeranyijweho nk’intambwe igana ku mahoro akomeye, arambye kandi ahoraho.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko uyu munsi ari uw’amateka ku gihugu cye kandi ko cyizeye ko imbohe z’Abisirayeli zari zisigaye mu maboko ya Hamas zizarekurwa vuba. Yasobanuye ko kuri uyu wa 9 Ukwakira ahuza abaminisitiri kugira ngo bemeze aya masezerano.

Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Umugaba Mukuru yasabye abasirikare bose, cyane cyane abari ku rugamba, ko bagomba kwitegura kugira ngo bazirwaneho mu gihe hari icyatungurana.

Ingabo za Israel zatangiye kugaba ibitero simusiga muri Gaza tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yari imaze kugaba igitero mu majyepfo ya Israel, ikica abarenga 1100, igafata bugwate abandi barenga 250.

Hamas iracyafite imbohe z’Abisirayeli bagera kuri 48 ariko bivugwa ko 20 ari bo bakiriho. Israel na yo ifite Abanya-Palestine 250 yakatiye igifungo cya burundu n’abandi baturage 1700 bari batuye muri Gaza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments