Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu mu Bubiligi

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu mu Bubiligi

Perezida Paul Kagame yitabiriye itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), Global Gateway Forum, igamije kongera imikorananire hagati y’ibihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

 

Ni inama y’iminsi ibiri iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’imari, iza leta n’izabikorera.

Iyi nama iyobowe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyen, iri kwigira hamwe imikoranire hagati y’ibihugu mu guteza imbere ikoranabuhanga, ingufu n’ubwikorezi hagamijwe guhangana n’ibibazo bihari birimo ibya politiki n’ubukungu.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na Von der Leyen ku bijyanye no gukomeza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri muri EU no guteza imbere inzego zitandukanye zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ingufu zitangiza ibidukikije n’ibindi.

Global gateway Forum ni inama yashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) igamije guhuza ibihugu ngo bishyire hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi, ndetse no gufashanya mu iterambere, aho uyu muryango uteganya gukusanya arenga miliyari 300 z’ama-euro yo gushora mu mishinga iri muri uwo mujyo.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na Von der Leyen, bigamije kongera umubano mwiza hagati ya EU n’u Rwanda

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments