Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGALeta ya RDC yagaragaje ko hari abarwanyi ba M23 itazinjiza mu ngabo...

Leta ya RDC yagaragaje ko hari abarwanyi ba M23 itazinjiza mu ngabo zayo

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagaragaje ko buzatoranya abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bakwiye kujya mu gisirikare cyabwo n’abatagomba kukijyamo.

 

Ingingo yo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za RDC iri mu mahame yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki ya 19 Nyakanga 2025, nyuma y’ibiganiro byari byaratangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

M23 yubuye imirwano mu Ugushyingo 2021 yari imaze imyaka hafi ine yibutsa Perezida Félix Tshisekedi ko akwiye kubahiriza isezerano yahaye abarwanyi bayo ryo kubinjiza mu ngabo z’igihugu, inasobanura ko bamwe muri bo bazihozemo.

Nyuma y’isinywa ry’aya mahame, M23 yagaragaje ko yiteguye gusubiza ku murongo ibice byo mu burasirazuba bwa RDC bimaze igihe kirekire byarahungabanyijwe n’imitwe yamunzwe n’urwango rushingiye ku moko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 8 Ukwakira 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabajijwe niba ubutegetsi bw’iki gihugu butazasaba Inteko Ishinga Amategeko kubwemerera kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo.

Muyaya yasubije ko gushyira abarwanyi ba M23 mu ngabo za RDC bizaba bifite amabwiriza bigenderaho kuko abakoze ibyaha bikomeye batazemererwa kwinjiramo.

Ati “Iyo uvuga kwinjiza, birakwiye kongeraho ‘gufite amabwiriza kugenderaho’. Bivuze ko hazabaho igenzura. Ndagira ngo mbibutse ko Perezida atihanganira umuco wo kudahana.”

Muyaya yasobanuye ko abatazashyirwa mu ngabo z’igihugu ari abakoze ibyaha by’intambara, ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu; agaragaza ko abandi bo bashobora kuzihanganirwa.

Ibisobanuro bya Muyaya bigaragaza ko abayobozi bakuru ba M23 nka Gen Maj Sultani Makenga batazemererwa kujya mu ngabo z’igihugu, kuko muri Kanama 2024, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rwabakatiye igihano cy’urupfu.

Gen Maj Makenga, Lt Col Willy Ngoma na bagenzi babo bahamijwe ibyaha birimo iby’intambara, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko no kugambanira igihugu.

Ibyo Leta ya RDC ishingiraho bigaragaza ko itazemera ko Gen Maj Makenga yinjira mu gisirikare cyayo
Lt Col Willy Ngoma na we ashobora kutemererwa kwinjira mu ngabo za RDC
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments