Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko umwanya yamaze yicaranye na Perezida Paul Kagame ubwo bari mu nama i Bruxelles mu Bubiligi, wasize yumvise ko hari ubushake bwo gushaka amahoro bigendanye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame, Félix Antoine Tshisekedi na Cyril Ramaphosa bari abatumirwa mu nama ya ‘Global Gateway Forum 2025’, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Ni inama ibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Ramaphosa yavuze ko yagize amahirwe yo kwicarana na Perezida Kagame, yumva ko hari ubushake bwo gushaka amahoro.
Ati “Nahuye na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame nanicaye iruhande, numvise imbaraga zo gushaka amahoro, ku bw’ibyo ndi ahantu heza.”
Ramaphosa atangaje ibi mu gihe mu bihe byashize nawe atarebanaga neza n’u Rwanda bitewe n’uruhare rw’igihugu cye mu migambi yo gushaka guhungabanya u Rwanda, no kwinjira mu kibazo cya RDC atabanje gushishoza, gusa we na Perezida Kagame bongeye kugaragara baganira muri Gicurasi 2025, ubwo bahuriraga i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Nubwo Ramaphosa avuga ko ku mpande zombi hari ubushake bw’amahoro, ijambo Tshisekedi yavugiye muri iyi nama rigaragaza ko agifite umutima winangiye.
Tshisekedi yongeye kwibasira u Rwanda na Perezida Kagame agaragaza ko aribo ntandaro y’ikibazo cy’umwuka mubi.
Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye gifitanye umubano mubi n’u Rwanda na Uganda, kandi nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire y’ubushotoranyi kuri ibi bihugu byombi.


