Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGABisimwa yasubije Tshisekedi usanisha Perezida Kagame na AFC/M23

Bisimwa yasubije Tshisekedi usanisha Perezida Kagame na AFC/M23

Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, yasubije Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko Perezida Paul Kagame ntaho ahuriye n’iri huriro ku buryo yaritegeka icyo rigomba gukora.

 

Mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway, yatangije ku wa 9 Ukwakira 2025, Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda ko rufasha abarwanyi ba M23; ikirego rwateye utwatsi inshuro nyinshi.

Tshisekedi wigaragazaga nk’umunyamahoro yabwiye abitabiriye iyi nama ko ashaka ko Abanyarwanda n’Abanye-Congo babana neza, gusa ngo ibyo bizashingira ku guhagarika imirwano kwa M23 igenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Yabwiye Perezida Kagame ati “Ibi bisaba ko mutegeka ingabo za M23 zifashwa n’igihugu cyanyu, ko zahagarika iyi mirwano yateye impfu nyinshi.”

Nyuma y’amagambo ya Tshisekedi, Perezida Kagame yatangarije ku rubuga rwa X ko iyo umuntu agize ikibazo ku rusaku rw’ingunguru irimo ubusa, na we aba afite ikibazo, ati “Iyo umuntu agize ikibazo ku rusaku rw’ingunguru irimo ubusa, na we aba afite ikibazo! Ibyiza urayireka igatambuka cyangwa ukayijya kure!!!”

Bisimwa yatangaje ko ubwiyunge Tshisekedi yasabye Perezida Kagame bureba RDC n’u Rwanda, aho kureba AFC/M23 bityo ko Perezida wa RDC akwiye no kwiyunga n’iri huriro ahereye ku kubahiriza ibyo yarisezeranyije.

Yagize ati “Ubwiyunge Tshisekedi yasabye Perezida Kagame bureba ibihugu byombi, ariko ntibutureba. Natwe dutegereje ubwo azasaba AFC/M23, ahereye ku kubahiriza isezerano yaduhaye. Aho ni ho byose byatangiriye. Ntabwo umuntu akwiye kuvuga ku kiganza mu gihe ntacyo yubahiriza.”

Mu Ugushyingo 2021, abarwanyi ba M23 bafashe intwaro nyuma y’aho Tshisekedi yanze kubashyira mu nzego z’umutekano z’igihugu nyamara yari yarabibasezeranyije mu biganiro byamaze amezi 14 bibera i Kinshasa.

Kwinjiza aba barwanyi mu nzego zirimo igisirikare byari bigamije kugira ngo batange umusanzu utaziguye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano w’igihugu, cyane cyane mu burasirazuba hakorera imitwe yitwaje intwaro irenga 200.

Tshisekedi yamaze igihe kirekire yaranze kuganira na M23 kuko yayitaga umutwe w’iterabwoba ugomba gusenywa ariko mu ntangiriro za 2025 yashyizweho igitutu ubwo aba barwayi bafataga umujyi wa Goma na Bukavu, yemera atemeye.

Kuva muri Werurwe 2025, Qatar ihuza abahagarariye Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye, ariko imirwano ikomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ituma ubu buhuza budatanga umusaruro.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko nyuma y’amagambo ya Tshisekedi “ari ikibazo gikomeye” kohereza intumwa i Doha kugira ngo ziganire n’izo uyu Mukuru w’Igihugu azohereza kuko ahindagurika.

Mbonimpa yatanze ubu butumwa mu gihe Leta ya Qatar yifuza kongera guhuriza intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 i Doha mu cyumweru gitaha, kugira ngo ziganire ku ngingo zirimo guhagarika imirwano n’uburyo impande zombi zagera ku masezerano y’amahoro.

Benjamin Mbonimpa yagaragaje ko Tshisekedi atari uwo kwizerwa kuko ahindagurika
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments