Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKivu y’Amajyepfo: FARDC na Wazalendo byaraye birasana

Kivu y’Amajyepfo: FARDC na Wazalendo byaraye birasana

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rishyigikiwe na Leta byaraye birasaniye muri santere ya Kamituga iherereye muri teritwari ya Mwenga, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Urusaku rw’amasasu menshi y’imbunda nto n’inini rwumvikanye mu masaa tanu y’ijoro muri iyi santere nyuma y’iminsi abayituye n’abayikoreramo binubira ubugizi bwa nabi bw’abitwaje intwaro burimo ubujura.

Mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira uwa 9 Ukwakira, abitwaje intwaro bari bateye urugo rw’umucuruzi wa zahabu uzwi cyane muri Mwenga, Mbilizi Kamundala, biba ibintu byinshi birimo Amadolari 10.320 n’amagarama 16 ya zahabu.

Byamenyekanye ko umutwe wa Wazalendo wahanganiye n’ingabo za RDC muri santere ya Kamituga ari Mai Mai Shikito imaze igihe ikorera muri teritwa ya Mwenga, kandi ko hapfuye umusirikare ufite ipeti rya Captain witwa Kangela Kaleba Moïse.

Nyuma y’iyi mirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira abaturage bo muri Kamituga babyukiye mu myigaragambyo isaba Wazalendo kuva muri iyi santere, bitewe n’ubugizi bwa nabi ibakorera.

Aba baturage biganjemo urubyiruko bumvikanye baririmba bati “None, Wazalendo bagende none.” Ni ubutumwa batanze birukanka mu muhanda.

Iyi mirwano yabaye mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bari gusatira santere ya Mwenga na Shabunda, nyuma yo gufata ibice byinshi bihakikije birimo Luntuluku, Chulwe, Lubimbe 1 na Lubimbe 2.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments