Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIbitero by’u Burisiya byasize Umurwa Mukuru wa Ukraine mu icuraburindi

Ibitero by’u Burisiya byasize Umurwa Mukuru wa Ukraine mu icuraburindi

Ibitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, byasize byangije bimwe mu bikorwaremezo by’amashanyarazi, bituma habaho ibura ry’umuriro mu Mujyi wa Kyiv ndetse abantu icyenda n’umwana umwe arapfa.

 

Ni ibitero u Burusiya bwagabye ku wa 9 Ukwakira 2025, bukoresheje ibisasu bya missile na drone, byaje gutuma igice kinini cy’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv kibura umuriro n’amazi.

U Burusiya bumaze iminsi bugaba ibitero ku bikorwaremzezo bishingiye ku ngufu, ibyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko ari uburyo u Burusiya buri gukoresha kugira ngo buteze akaduruvayo n’igitutu ku baturage ba Ukraine.

Minisitiri ushinzwe ingufu muri Ukraine, Svitlana Hrynchuk, yavuze ko u Burusiya bwaraye bugabye igitero gikomeye ku bikorwaremezo bitunganya ingufu, gusa ababishinzwe bari kugerageza uko bashoboye ngo umuriro ugaruke mu mujyi.

Ubu Ukraine ihangayikishijwe n’ibisasu byo mu bwoko bwa Kinzhal bizwiho kugendera ku muvuduko mwinshi ibituma udashobora kubikurikirana.

Ni mu gihe Ukraine iherutse kugaba ibitero ku bikorwaremezo bibiri bikomeye bitunganya ingufu mu Burusiya, nka bumwe mu buryo bwo guca intege u Burusiya muri iyi ntambara ibihugu byombi bihanganyemo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments