Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIbiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% muri Nzeri

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% muri Nzeri

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Nzeri byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nzeri 2024. Ni mu gihe muri Kanama 2025 byari byiyongereyeho 7,1%.

 

Muri Nzeri 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,2%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1%.

Ni mu gihe iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,7%.

Ugereranyije Nzeri 2025 na Nzeri 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 8,9%.

Ugereranyije Nzeri 2025 na Kanama 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,4%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,9% n’ibiciro by’uburezi byiyongereyeho 11,5%.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments