Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko rifite intego yo gutangira urugamba rwo gufata umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu minsi mike iri imbere.
Ubu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Busu Bwa Ngwi Patrick, ku wa 9 Ukwakira 2025 ubwo yashyikirizaga abatuye muri santere ya Kamanyola imashini iringaniza ingufu z’amashanyarazi (transformateur).
Guverineri Busu yamenyesheje abatuye muri iyi santere iherereye muri teritwari ya Walungu ko AFC/M23 igikomeye ku ntego yo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Tshisekedi, asaba abaturage babishaka kwiyunga kuri iri huriro.
Yabwiye aba baturage ko Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yamutumye kumenyesha abatuye muri Kamanyola ko iri huriro rizatangira urugamba rwo kubohora Uvira mu minsi mike.
Ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ’Genda uganira n’abavandimwe banjye ba hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”
Muri Uvira no mu bice bihakikije hirunze ingabo za RDC nyinshi, iz’u Burundi na Wazalendo bo mu mutwe wa William Yakutumba na John Makanaki biyita abajenerali. Bose barahiye ko bazasubize inyuma AFC/M23 mu gihe yagerageza kuwinjiramo.
Prof. Stanislas Baleke uri mu bayobozi ba AFC/M23 yasabye Yakutumba, Makanaki na bagenzi babo ko bareka kugendera mu kigare n’ikinyoma cy’ubutegetsi bwa RDC, bakava muri Uvira hakiri kare mu rwego rwo kwirinda kubura ubuzima.
Prof Baleke yagize ati “Bavandimwe banjye Makanaki, Kamama, Yakutumba, Ngoma Nzito, mwebwe mwese, muzahunge mwihuta nimwumva isasu rya mbere rivuga, muzagende. Bavandimwe banjye sinshaka ko mupfa.”
AFC/M23 imaze iminsi ihanganira na Wazalendo mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo. Mu byo iherutse gufata harimo Chulwe, Kintuluku na Lubimbe; hafi ya santere ya Shabunda na Mwenga.



