Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUrwibutso kuri Ingabire Marie Immaculée (Mikii), wari ijwi ry’abatagira kivugira

Urwibutso kuri Ingabire Marie Immaculée (Mikii), wari ijwi ry’abatagira kivugira

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bya Mweusi Karake, umwe mu bakoranye kandi wari inshuti ya Ingabire Marie Immaculée witabye Imana.

 

Mushiki wanjye muto akaba na bazina wa Immaculée, ni we wa mbere wampamagaye saa 9:00 za mu gitondo ku wa 09 Ukwakira 2025, ambwira inkuru y’inshamugongo.

Kuva uwo mwanya telefoni yanjye yatangiye gusona ubutitsa mpamagarwa n’inshuti zanjye zitandukanye, ku buryo ku gihe kitageze ku isaha nahamagawe n’abandi bantu barenga 10, kandi na WhatsApp byari uko.

Benshi bari banze kubyemera, bashaka guhabwa amakuru nanjye y’uko ahari byaba ari ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga. Ku bw’amahirwe make, sinabashije kubaha igisubizo bari bantegerejeho.

Umwe mu bo twigeze gukorana, Aloys Badege, yarampamagaye araturika ararira kuri telefoni akajya avuga ngo “Ingabire arapfuye! Ingabire arapfuye! Ubusanzwe mu Rwanda abagabo ntabwo bamenyereweho kugaragaza umubabaro mu marira, ariko yararize cyane nk’umwana muto. Uko ni ko Ingabire yakundwaga nta mbereka.

Naherukaga gukorana bwa nyuma na Ingabire muri Kamena 1999 nk’umunyamakuru, mu itangazamakuru ryandika, Radio na televiziyo ndetse ubwo twanakoranaga muri miryango y’itangazamakuru; siniyumvishaga ko nyuma y’imyaka irenga 26 abantu benshi baba bakimpuza na we kuri uru rwego.

Uyu mubano wari wararenze kuba umubano wacu ubwacu kugeza n’aho umukobwa wanjye wamumenye agifite imyaka icyenda akamukunda cyane; yanyoherereje ubutumwa na we yohererejwe n’undi muntu bugira buti…

“Ingabire yaharaniraga ko abantu babazwa inshingano; yarangwaga n’ishyaka kandi agakorana ubugwaneza. Mbere y’ibyo kandi, yari umunyamakuru w’umuhanga; tuzahora twibuka inkuru ze zikomeye yanditse mu Imvaho Nshya, zabaga ziri hamwe n’iza Mweusi Karake, mu gihe igihugu cyacu cyari mu bihe by’impinduka.

Tuzagukumbura”.

Naje kumenya ko ubwo butumwa bwari bwoherejwe na Dr. Jean Pierre Kimonyo. Si umuntu usanzwe kuko afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) , yanditse ibitabo ndetse akaba n’Umuyobozi mu Karere wa Levy Mwanawasa Centre for Democracy and Good Governance, ikigo cy’Inama Mpuzamahanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). Azwi cyane nk’umuntu utaripfana mu kunenga ibikwiye gukosoka aho kuba bamwe bashaka gusigiriza ikibi.

Ubu butumwa bwa Kimonyo bw’urwibutso kuri Ingabire, bwangumye mu mutima nshaka kuvanamo izina ryanjye. Sinabitewe n’ikindi uretse igishyika cyo kubona yanyanditse ku rwego rumwe na Mikii, nk’uko twakundaga kumwita, numvaga ndimo mbifata nko kunkuza cyane mu cyubahiro.

Ariko kandi nibwiye nti gukuramo izina ryanjye byagaragara nko kudashaka guhuzwa na we. Nanyuze muri uwo mwanya w’urungabangabo. Nubashye amahitamo y’uwatanze ubutumwa bw’urwibutso.

Uko biri kose natewe ishema no kubona mpuzwa na we, kandi mpamya ko hari benshi babyumva kimwe nanjye. Imiryango y’abagore, Ibitangazamakuru bitandukanye, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi.

Urupfu ntirugisha inama, kandi n’Imana ni uko. Mikii, nk’uko natwe tubizi, yari azi ko bitinde bitebuke umunsi wacu uzagera. Gusa na none kuri Mikii…

Iyo ruza kubaza Mikii igihe azapfira , nabarahirira ko yari guhitamo igihe nk’iki mu Ukwakira.

Kubera ko ku wa 1 Ukwakira 1990, ari bwo Intwari zabohoye u Rwanda zafashe umwanzuro ntakuka wo gutera intambwe yo kubohora igihugu kandi bari bazi neza ko bashobora gupfa. Kandi ni koko ni ko byagenze barapfuye, uhereye ku mugaba mukuru wari uyoboye urugamba rwo kwibohora, Maj Gen Fred Gisa Rwigema warashwe ku wa 2 Ukwakira, Major Peter Bayingana na Chris Bunyenyezi bakicwa nyuma y’ibyumweru bitatu.

Hagati aho kandi harimo benshi mu ngabo zari ku rugamba bahasize ubuzima, babaye intwari, kandi hejuru ya byose buri muyobozi w’urugamba, agira ingabo zo kururwana. Niyambaje amagambo y’umusizi ukomoka muri Jamaica, Claude McKay wagize ati “niba agiye, ntibibe nk’inyamaswa ifatiwe ahantu mu mutego, yahizwe ikikijwe n’igihuru, hanyuma ngo amokerwe n’imbwa z’impigi zimuzomera ababazwa n’umubiri.”

Iyo Mikii agishwa inama y’igihe azapfira, nta kabuza ko yari guhitamo igihe nk’iki.

No mu rupfu rwe, agiye nk’umutsinzi, mu zindi ntwari. Ubutwari yari afite, iyo bubarirwa mu basirikare bari ku rugamba, yaba atahanye ipeti rya jenerali; apfuye nk’umunyabigwi.

Mikii yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1961 mu gihe bwari bugikolonijwe n’u Bubiligi kimwe n’u Rwanda, ku buryo mu bwishongozi bw’abakoloni ibihugu bitashoboraga kwitwa amazina yabyo nyakuri bakabyita Ruanda-Urundi.

Hari abakozi b’abakoloni hirya no hino mu karere ariko iyo si yo mpamvu yatumye avukira i Burundi. Oya! Yahavukiye kuko Ababiligi na PARMEHUTU bari mu byo gutegura imiyoborere ya baringa, baratangiye ivanguramoko ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavukiye i Burundi, arahakurira anahiga amashuri aba ari na ho atangirira umwuga w’itangazamakuru; yavugaga ikirundi nk’ururimi kavukire.

U Burundi ni igihugu yari azi. Hamwe n’umwuga mwiza yakoraga akanawishyurirwa, ushobora gutekereza ko yakabaye yarategereje ibintu bikabanza bigafata isura n’umurongo muzima mu Rwanda maze akabona gutaha byose byaratunganye nk’uko benshi babigenje, ariko kuri we si ko byagenze kuko mu 1994 yahise asiga byose yambuka umupaka ataha mu gihugu cye atanga umusanzu we.

Nk’uko Jean Pierre Kimonyo yakomoje kuri ibyo bihe mu buryo bwiza, “ icyo gihe igihugu cyacu cyari mu bihe by’impinduka. ” Yafashe icyemezo gihambaye kimeze nko kwiroha mu ruzi ukoga cyangwa ukarohama. Ntiyitaye kuri uko kuba yarohama. Umunyamakuru w’indashyikirwa wahagurukaga akavuga ntatinye uwamwumva wese.

Nagize umugisha wo kuba umukoresha we. Iyo yabona hari ikintu cyihutirwa ku rwego rw’igihugu ariko akabona kitari gukemurwa, yahiraga aza mu biro byanjye, akamvugishanya ubuhanga n’amayeri menshi asa n’ushyenga ku buryo nananirwaga kwiyumanganya ngaseka!

Yakundaga kuvuga mu buryo bw’Ikirundi ati “ ariko sha shefu”, akajambo “sha” mu Kirundi kaba kagaragaza ubwuzu, nubwo mu Kinyarwanda gakoreshwa ku bana bato.

Ku rundi ruhande “shefu”, byo yabaga avuga umukoresha.

Nanjye nakundaga gutebya nkamubwira nti urahitano gukoresha “sha” cyangwa “shefu” utabikoresheje byombi. Iyo yamaraga kunshyira muri uwo mwuka mwiza, yabaga abonye uko ambwira iryamuvunaga n’akababaro ke. Nahitaga menya ko ibishoboka nkwiriye kubikoraho bwangu. Icyo ambwiye tugahita tugishyira kuri gahunda y’ibigomba gukorwa.

Ntiyigeze na rimwe ahagarika kurwanira ubutabera. Iyo biba ari ukuvuga ku budashyikirwa bwe mu itangazamakuru, nakabaye nandika igitabo cyose, ariko sinarenza ingohe ukuntu nanezezwaga no kugirana na we ibiganiro kuri radiyo. Ubwo nimukaga nkava mu itangazamakuru ryandika ngiye kuri Radio Rwanda, natangije ikiganiro ngarukacyumweru cyabazaga abayobozi ku bibazo bikomeye.

Umukoresha wacu kuri ORINFOR, Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru icyo gihe, yabaga ahangayitse kuko ibiganiro by’imbonankubone kuri radiyo bitari bimenyerewe. Ibiganiro mpaka by’ako kanya ntibyari byarigeze bikorwa kuva Radiyo Rwanda yashingwa mu 1962. Nari ntangije iyo porogaramu itavugwaho rumwe, noneho nk’aho ibyo bidahagije, ngatumira wa muntu utaripfana , umwe utatwara mu buryo bwawe uko ubishaka.

Umukoresha yarambwiye ati bazatwirukana. Ariko ibyo bimurimo ni byo nashakaga, ishyaka ryamwakagamo kandi ibyo byose byatumaga akazi ke kaba ntagereranywa. Nariyemeje!

Igihe kimwe nigeze guhamagarwa n’abo muri Minisiteri y’Itangazamakuru, bambaza ngo bishoboka bite koko ko Ingabire atinyuka guca mu ijambo Perezida wa Repubulika. Icyo gihe bambwiye ko kandi atari ubwa mbere abikoze.

Nagiriwe inama yo kumuvana mu kiganiro, ndabyemera. Ubwo navaga kuri Radiyo Rwanda mu 1999 nari ntarashyira mu bikorwa ubwo busabe, icyakora Ikiganiro “Kubaza Bitera Kumenya” cyari cyaramaze kuba ikimenyabose ku buryo n’umukoresha wanjye yaterwaga icyotero kubera icyo kiganiro.

Byageze aho ku Cyumweru abakirisitu batangira kujya basiba amateraniro na misa kubera ko babaga bategereje itsinda ry’abagiye guhurira mu kiganiro!

Mikki ntiyakoreshwaga n’amafaranga ahubwo yasunikwaga n’impamvu z’ibyo yizera, ndetse nyuma yaje kuva mu itangazamakuru mu kigo cya leta, urwego yagize uruhare mu kongera kurwubaka ku bw’umurava we.

Nyuma y’aho mviriye muri uyu mwuga, ntabone umuntu wabashaga kumwumva n’uburyo bwe bw’imikorere n’imitekerereze, yerekeje gukorera Ishami ry’Abagore ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda kuko yashakaga kuvugira abagore.

Kubera ko atashoboraga kwihanganira za protocoles zo mu biro aho atashoboraga kugenda ngo akoreshe bwa buryo bwa “ariko sha shefu” maze abona aho ajhera akora ubuvugizi, umushahara mwiza yarawirengagije atangira gukora ku giti cye by’igihe gito.

Yari umuntu wamenyekanye cyane kubera ibitekerezo bye aza gutangira gukorera Umuryango wa Transparency International Rwanda aho yawubereye Umuyobozi Mukuru, akanaba mu nama y’Ubutegetsi mu 2021.

Yabashaga kuvuga adaciye ku ruhande, kandi ntiyakoraga nk’umuyobozi mukuru gusa ahubwo yakoraga nk’umukozi wiyeguriye ibyo akora akarwanya akarengane by’umwihariko agakorerwa abagore n’abakobwa ku buryo abatotezwaga cyangwa bagahohoterwa hari abahitagamo kujya kumureba aho kujya kureba polisi.

Bari babizi ko nta protocoles zo mu biro zishobora kumwitambika. Yabategaga yombi yamara kumva ikibazo cyabo akabafasha mu buryo bwatuma ikibazo cyabo gikemuka. Yakoranaga n’inzego zibifitiye ububasha mu kubonera abatishoboye abunganizi mu by’amategeko.

Yajyaga mu biro by’abashinjacyaha nk’uko yazaga mu biro byanjye, akabaza impamvu dosiye runaka yatinze gukorwaho. Bari babizi ko nta biro yatinya kwinjiramo ibyo ari byo byose. Yabaye icyitegererezo ku bagore n’abakobwa. Yanafashije abagabo batari bake bajyaga bahohoterwa ariko bagashiriramo imbere kubera umuco wa kinyafurika wo kwihagararaho ku bagabo, “Ko nta mugabo wajya kurega avuga ko yakubiswe n’umugore”!

Abana b’ingimbi bo nibura bagira amahirwe yo kuvugirwa na ba nyina. Yarwanyaga kumira bunguri umuco w’abo mu burengerazuba bw’Isi, amashusho y’urukozasoni no kubona abana b’abakobwa bashaka kwiyambika ubusa bibwira ko ari ibisanzwe. Yababwiraga ko abo babona mu bihugu by’i Burayi na Amerika biyambitse batyo, ari abakobwa baba bameze nk’abakinnyi za filimi kandi ko babyishyurirwa amafaranga aruta imishahara ya ba perezida bo muri Afurika kandi ko iwabo babibona nk’ibisanzwe.

Yarwanyaga ruswa n’akarengane atitaye ku bantu bari muri iyo dosiye ku buryo n’abo mu nzego za leta bijandikaga muri ruswa atabareberaga izuba, akavuga ko atari bo bagena imikorere y’ubutabera.

Yagiye atanga umusanzu we by’umwihariko ibitekerezo yagiye anyuza mu nama ngarukamwaka y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza abaturage na Perezida wa Repubulika.

Mikii ntiyakoreshwaga n’amafaranga cyangwa ubwamamare, kuko iyo biba ibyo aba yarayobotse iya politiki. Mpamya ko iyo ashaka umwe mu myanya igenerwa abagore atari kuwubura ariko si byo yahisemo. Si we wabonaga ageze mu biganiro mpaka byubaka kandi ntiyagenderaga mu kigare, yakoraga ibintu mu buryo bwe.

Ibye sinabibara ngo mbimare kuko bitazibagirana kandi nzi ko hari benshi bazakomeza kudusangiza urwibutso kuri we. Igihugu gikorera ikiriyo intwari, ariko umugani wa Tuscarora wo uravuga ngo “Intwari ntizipfa ahubwo umurage wazo ukomeza kuziherekeza.”

Adio Mikii!

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments