Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yanyuranyije imvugo na Perezida Félix Tshisekedi wavuze ko yafashe icyemezo cyo kudasabira u Rwanda ibihano, ahubwo ko ashaka ubwiyunge.
Mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway, yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2025, Tshisekedi yavuze ko yahoze yifuza ko RDC ibana neza n’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’abaturanyi.
Tshisekedi yavuze ko yifuza ko we na Perezida Paul Kagame bakemura amakimbirane RDC ifitanye n’u Rwanda, ariko ko bisaba ko Perezida w’u Rwanda abanza gusaba abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano.
Ati “Nari nateganyije gusaba ibihano, mfashe umwanzuro wo kubisubika, ntegereje igisubizo cya Perezida Kagame…”, ariko Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko ubukangurambaga burusabira ibihano bugamije kurwikoreza imitwaro itari iyarwo, kandi ko nta gisubizo kizima bushobora gutanga.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru EUobserver, Minisitiri Kayikwamba yashinje u Rwanda gufasha M23, agaragaza ko ababajwe cyane n’uko EU idafatira u Rwanda ibihano.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko idafasha abarwanyi ba M23, bityo ko Leta ya RDC igomba guhagarika kurwegekaho ibibazo byayo, igakemura ibibazo biri hagati yayo n’Abanye-Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amagambo ya Kayikwamba anyuranya n’ayo Tshisekedi yavugiye i Bruxelles, kandi ko ari ikimenyetso cy’uko ubwiyunge Perezida wa RDC asaba atari ikindi keretse gusa “urwenya rwinshi rwa politiki rwo gutambutsa mu itangazamakuru.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije Kayikwamba ko ahubwo Perezida Kagame na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, bagiranye amasezerano ya miliyoni 95 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’uruganda rwa BioNTech ruri i Kigali.
Yamumenyesheje kandi ko inkingo uru ruganda rukora zizagirira umumaro ibihugu bya Afurika birimo RDC; igihugu cyugarijwe n’ibyorezo byinshi.



