Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 10 Ukwakira 2025 cyakoze agashya, gisaba abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika intwaro, bakishyikiriza Leta cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO). Abasesenguzi bumvise iryo tangazo, babifashe nk’agashya mu gihe FARDC na FDLR bikorana mu buryo bugoye gutandukanya.
Ubu busabe buri mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iki gisirikare, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, rivuga ko abarwanyi ba FDLR bazarambika intwaro hasi bazishyikirize Leta mu gihe bazaba biteguye koherezwa mu Rwanda.
Ati “Igisirikare cya RDC kiributsa abasirikare bose ko batemerewe gukorana na FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kirasaba FDLR korohereza gahunda y’amahoro ikomeje, bakishyikiriza leta badakoze ubugizi bwa nabi cyangwa ngo bamene amaraso.”
Gen Maj Ekenge yasabye abaturage bakorana na FDLR kwitandukanya na yo, ahubwo bakayishishikariza kwishyikiriza ubuyobozi bwa RDC cyangwa MONUSCO, kandi ko nitabikora, “FARDC izayambura intwaro ikoresheje imbaraga.”
Igisirikare cya RDC cyasobanuye ko cyatanze ubu butumwa mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro u Rwanda n’iki gihugu byasinyiye i Washington DC tariki ya 27 Kamena 2025.
Mu ngingo z’aya masezerano yagizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kandi ko ibyo bizagenzurwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho (JSCM).
Ibyiciro byo gusenya FDLR
Amasezerano ya Washington DC ateganya ko gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizakorwa mu minsi 90, hakaziyongeraho indi 30 yo gusubiza uburasirazuba bwa RDC ku murongo.
Byateganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo gusenya FDLR kizaba ari icyo gusesengura ibibazo FDLR ishobora guteza, imitwe y’ingabo zayo, imitwe yitwaje intwaro iyishamikiyeho n’aho inyuza ibyangombwa ikenera. Ibyo bizakorwa n’inzego z’ubutasi.
Muri Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko mbere yo gusenya uyu mutwe, hazabanza kuba ubukangurambaga buwushishikariza gutaha.
Ati “Iyo tuvuga ‘Gusenya FDLR’ nta nubwo ari uguhita umuntu akoresha ingufu. Ni ukubanza gushishikariza abifuza gutaha nk’uko benshi batashye, bakajya mu buzima busanzwe. Twabiganiriyeho n’abahuza, na bo barabizi, ni ukuzareba ko Guverinoma ya Congo ifite ubushake bwo kubasenya.”
Byateganyijwe ko mu gihe abarwanyi ba FDLR bazaba banze kurambika intwaro no gutaha, ingabo za RDC zizatangira kubagabaho ibitero n’abandi bo mu mitwe ibashamikiyeho, u Rwanda rutangire gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Mu cyiciro cya gatatu, JSCM igizwe n’u Rwanda, RDC, Amerika n’indorerezi izasuzuma irebe niba ibikorwa byo gusenya FDLR bigenda uko byateganyijwe, hasuzumwe umusaruro biri gutanga, harebwe ku byuho kugira ngo bisibwe.
Mu gihe ibikorwa byo gusenya FDLR byagenda nk’uko byateganyijwe, abazaba baramanitse amaboko bazamburwa intwaro, bacyurwe mu Rwanda kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.
Leta ya RDC yongeye kujijisha amahanga?
Ingabo za RDC zimaze igihe kinini zikorana n’abarwanyi ba FDLR. Hari amakuru ahamya ko bamwe muri bo bakorera mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida FélixTshisekedi, GR (Garde Républicaine), kandi ko binjiye no mu mitwe ya Wazalendo.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri RDC bibaza niba koko Leta ya RDC izemera kwitandukanya n’inshuti biyivuye ku mutima, ikazisenya kugeza zimwe zipfuye, izindi zigataha mu Rwanda.
Iki kibazo gifite ishingiro kuko tariki ya 21 Ugushyingo 2023, Gen Christian Tshiwewe Songesha wari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC yasohoye itangazo ribuza abofisiye gukorana na FDLR, ariko ntibyubahirijwe.
Muri Nzeri 2024, ingabo za RDC zatangaje ko zagabye igitero kuri FDLR muri teritwari ya Masisi, ariko biza kugaragara ko umutwe warashweho ari APCLS uyoborwa na Janvier Karairi wiyita Général.
Ubwo byahwihwiswaga ko FDLR igiye kugabwaho igitero, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yaburiye abayobozi bakuru b’uyu mutwe, bimura ibirindiro.
Uretse gukorana n’Ingabo za RDC, abarwanyi ba FDLR bahinduye imyirondoro, biyita Abanye-Congo, ndetse bamwe muri bo ntibakivuga Ikinyarwanda. Ibyo babikoze kugira ngo igihe cyo kubashakisha nikigera, bizagorane.
Minisitiri Nduhungirehe muri Nyakanga 2025 yasobanuye ko nubwo abarwanyi ba FDLR bahinduye imyirondoro, bakaba bakorana n’ingabo za RDC, u Rwanda ruzi aho baherereye ku buryo Leta ya RDC idashobora kwigira nyoni nyinshi.
Yagize ati “Ayo makuru yose ya FDLR natwe tuba tuyafite, aho bari, n’ama-unités barimo ku buryo kuba barinjijwe mu ngabo, ntabwo bashobora kwigira nyoni nyinshi bati ‘Abo bantu muvuga ntabwo tuzi aho bari’. Usibye no kwinjizwa mu ngabo, binjijwe ahubwo no muri Wazalendo.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, muri Kamena 2025 yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 na 10.000, kandi ko iyo bamenye ko bagiye kugabwaho ibitero, bivanga mu baturage.



