Gushyingura uwawe wapfuye bikorwa mu buryo bwinshi bitewe n’abantu, aho hari abamushyingura mu itaka, abandi bakamutwika bakabika ivu rye cyangwa bakarimena nko mu nyanja ariko hari abasigaye babahinduramo ubutaka bakabuteramo ibihingwa bitandukanye.
Ubu buryo bwo guhindura umurambo ubutaka kugeza ubu bumaze kwemerwa muri leta 14 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho butwara hagati y’iminsi 60 na 90 kugira ngo umurambo ube umaze kuba ubutaka bushobora guhingwa.
Briena Smith ushinzwe ibikorwa byo gushyingura mu kigo gikora ibijyanye no gushyingura no guhindura imirambo ubutaka cya Return Home, yasobanuye ko ubu buryo bukorwa mu buryo bw’umwimerere.
Ati “Twize uburyo ubusanzwe byikora, bitwara hagati y’iminsi 60 na 90 kugira ngo umubiri uve ku buryo uba umeze ufite umubiri n’amagufwa nkatwe ube waboze.”
Asobanura ko iyo umuntu amaze gupfa bamwoza neza, bakamwambika imyenda yabugenewe ubundi bakamushyira mu isanduku irimo ibikenyeri cyangwa ibishishi n’ibyatsi bigaburirwa amatungo hamwe n’ibarizo kugira ngo umubiri ubore neza udashyuhiranye.
Ati “Tubanza gushyira ibyo bintu byose mu ndiba, tugakurikizaho umurambo, ubundi tukarenzaho ibyo bimera hejuru ye ku buryo umuntu aba ari hagati yabyo neza.”
Akomeza avuga ko nyuma bawushyira ahantu hafite ubushyuhe buri kuri dogere celsius 55 mu gihe cy’amasaha 72 kugira ngo hirindwe udukoko twangiza umubiri.
Iyo umubiri umaze kubora, bavanga bya bintu byose biri muri ya sanduku ndetse ibice bitabora nk’ingingo zasimbujwe n’ibindi bigakurwamo bikajugunywa, nyuma y’iminsi iri hagati ya 60 na 90 umubiri uba umaze kuba ubutaka bwiza bugahabwa umuryango.
Smith asobanura ko ubu buryo ari bwiza kuko burengera ibidukikije ndetse butuma abantu bahora bibuka ababo.
Ubu butaka busubizwa nyir’umurambo akaba yahingamo nk’ubusitani, indabo, ibiti, n’ibindi ku buryo yajya ahora yibuka uwo muntu.


