Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOTadej Pogačar yakoze amateka muri Il Lombardia

Tadej Pogačar yakoze amateka muri Il Lombardia

Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, yegukanye isiganwa ry’amagare rya Il Lombardia ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, agera ku gahigo k’Umutaliyani Fausto Coppi waryegukanye kenshi.

 

Iri siganwa ry’umunsi umwe ribera mu Butaliyani, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 119.

Kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi basiganwe intera y’ibilometero 241 aho bahagurutse i Como berekeza i Bargamo.

Pogačar yacitse bagenzi be hasigaye ibilometero 38, afata Quinn Simmons wari imbere ndetse yatangiye kuzamuka umusozi wa Passo di Ganda yashyizemo iminota itatu y’ikinyuranyo, ubundi akomeza imbere wenyine.

Umubiligi Remco Evenepoel na we yagerageje gukurikira, ndetse na we anyura kuri Simmons, ariko ntiyabasha gufata Pogačar wasoje yamusize umunota n’amasegonda 48.

Kwegukana iri siganwa byatumye Pogačar aba umukinnyi wa mbere mu mateka wegukanye iyi “Monument” inshuro eshanu zikurikiranya, ndetse aba umukinnyi wa mbere w’umugabo ubashije gusoreza muri batatu ba mbere muri “Monuments eshanu” mu mwaka w’imikino umwe.

Mu mukino w’amagare, amasiganwa amaze igihe, akomeye ndetse y’umunsi umwe azwi nka “Monument” ni Milan-San Remo, Tour of Flanders, Paris-Roubaix, Liège-Bastogne-Liège na Il Lombardia.

Nyuma yo gutwara Tour of Flanders na Liège-Bastogne-Liège mu ntangiriro z’uyu mwaka, Pogačar ni we mukinnyi wa mbere wegukanye “Monuments” eshatu, Tour de France na Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mwaka umwe kuva bikozwe na Eddy Merckx mu 1975.

Pogačar yagize ati “Nk’uko buri gihe mbivuga, ubu ni imyaka irindwi yikurikiranya, uyu mwaka w’imikino ni wo mwiza kuri njye kandi nabishimangira.”

Il Lombardia yabaye isiganwa rya kabiri uyu mukinnyi yatsinze kuva avuye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali mu mpera za Nzeri. Irindi ni Shampiyona y’u Burayi iheruka kubera mu Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi.

Abakinnyi 10 ba mbere muri “Il Lombardia 2025”:

  1. Tadej Pogačar (Slo/UAE Team Emirates-XRG) 5hrs 45mins 53secs
  2. Remco Evenepoel (Bel/Soudal Quick-Step) +1min 48secs
  3. Michael Storer (Aus/Tudor Pro Cycling Team) +3min 14secs
  4. Quinn Simmons (US/Lidl-Trek) +3min 39secs
  5. Isaac del Toro (Mex/UAE Team Emirates-XRG) +4min 16secs
  6. Tom Pidcock (GB/Q36.5 Pro Cycling Team)
  7. Paul Seixas (Fra/Decathlon AG2R La Mondiale Team)
  8. Egan Bernal (Col/Ineos Grenadiers)
  9. Jay Vine (Aus/UAE Team Emirates-XRG) +4min 18secs
  10. Cian Uijtdebroeks (Bel/Team Visma – Lease A Bike) +4min 30secs

Tadej Pogačar yari wenyine mu bilometero 36 bya nyuma muri Il Lombardia

Pogačar yishimira intsinzi yabonye muri Il Lombardia yegukanye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments