Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko akurikirana ubuzima bwe cyane ku buryo nta kibazo na kimwe afite ndetse ko vuba azakorerwa irindi suzumwa ngo harebwe uko buhagaze.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko hari hamaze iminsi hacaracara amakuru ko yaba atameze neza bitewe n’uburyo yagaragaye mu muhango wo kwibuka abaturage baguye mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda byabaye ku wa 9 Nzeri 2001.
Trump mu kiganiro yagiranye na Fox News yavuze ko nta kibazo na kimwe afite ndetse ko agiye kongera gukorerwa irindi suzumwa.
Ati “Nta kibazo na kimwe mfite meze neza mu mubiri no mu mutwe. Nkunda kwisuzumisha kare buri gihe nisuzumisha kare, ibyo byagakwiye kubera isomo abantu.”
Trump kandi yagarutse ku kizamini yakoze cyo kureba ibijyanye n’imitekerereze ye avuga ko abaperezida bose ba Amerika bakabaye baragikoze.
Ati “Umwe mu baganga yavuze ko aribwo yabonye umuntu ugize amanota meza muri iki kizamini. Nagize amanota meza yatumye numva meze neza. Kuko njye bansaba ko nkora iki kizamini nahise mbyemera ariko se Obama yigeze agikora? Ashwi, Bush yigeze agikora? Oya, Biden yigeze agikora? Biden we ntiyari no gutsinda ibibazo bitatu bya mbere, yakabaye yarakoze kiriya kizamini.”
Akomeza avuga ko uburyo ibibazo byo muri icyo kizamini biba bikomeye ku buryo byagora abantu benshi kubisubiza.
Trump yakoresheje iki kizamini ku wa 11 Mata 2025. Kiba kigizwe n’ibibazo bigamije kureba uburyo umuntu atekereza, uburyo akemuramo ibibazo, igihe bimufata kugira ngo abikemure cyangwa abone ikibazo gihari n’ibindi.


