Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zakiriye neza icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gisaba abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika intwaro hasi.
Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo, RDC yashyize itangazo hanze ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za RDC (FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, risaba FDLR gushyira intwaro bakishyikiriza Leta cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MONUSCO).
Mu itangazo havugwamo ko abarwanyi ba FDLR bazarambika intwaro hasi bazishyikiriza Leta mu gihe bazaba biteguye koherezwa mu Rwanda.
Ati “Igisirikare cya RDC kiributsa abasirikare bose ko batemerewe gukorana na FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kirasaba FDLR korohereza gahunda y’amahoro ikomeje, bakishyikiriza leta badakoze ubugizi bwa nabi cyangwa ngo bamene amaraso.”
Gen Maj Ekenge yasabye abaturage bakorana na FDLR kwitandukanya na yo, ahubwo bakayishishikariza kwishyikiriza ubuyobozi bwa RDC cyangwa MONUSCO, kandi ko nitabikora, “FARDC izayambura intwaro ikoresheje imbaraga.”
Ni ubutumwa bwatanzwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro u Rwanda n’iki gihugu byasinyiye i Washington DC tariki ya 27 Kamena 2025.
Mu ngingo z’aya masezerano yagizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kandi ko ibyo bizagenzurwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho (JSCM).
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos, yanditse kuri X ko Amerika yakiriye neza icyemezo cya RDC gisaba abo muri FDLR kurambika intwaro no kuzishyikiriza Leta cyangwa MONUSCO nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Washington.
Ati “Iki cyemezo ntakuka ni intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, kuko gifasha mu guhererekanya impunzi, kuzahura ububasha bwa Leta, no gushyira imbaraga mu byo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Itangazo rya RDC ryo kwambura intwaro FDLR, ni inkuru yafashwe nk’urwiyererutso ku ruhande rwa RDC kuko bigoye gutandukanya umusirikare wa Leta n’uwo muri uyu mutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Impamvu ni uko FDLR yahujwe byeruye na FARDC, aho basangira akabisi n’agahiye, bakambara impuzankano imwe bakajya mu bikorwa bimwe na cyane ko impande zombi zihuje umugambi wo kugirira nabi Abanye-Congo cyane cyane bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibyo bijyana n’amakuru ahamya ko bamwe mu bo muri FDLR bakorera mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida FélixTshisekedi, kandi ko binjiye no mu mitwe ya Wazalendo, ikomeje gukwirakwiza urwango muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara.
Benshi bibaza niba koko RDC izemera kwitandukanya n’inshuti zayo y’akadasohoka, izanze kuyumvira ikazisenya kugeza zimwe zipfuye, izindi zigataha mu Rwanda, bikabashobera.
Ni ibintu byumvikana kuko inshuro nyinshi abofisiye ba FARDC babujijwe gukorana na FDLR ariko ntibyubahirijwe.
Muri Nzeri 2024, ingabo za RDC zatangaje ko zagabye igitero kuri FDLR muri teritwari ya Masisi, ariko biza kugaragara ko umutwe warashweho ari APCLS uyoborwa na Janvier Karairi wiyita Général.
Ubwo byahwihwiswaga ko FDLR igiye kugabwaho igitero, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yaburiye abayobozi bakuru b’uyu mutwe, bimura ibirindiro.
Uretse gukorana n’Ingabo za RDC, abarwanyi ba FDLR bahinduye imyirondoro, biyita Abanye-Congo, ndetse bamwe muri bo ntibakivuga Ikinyarwanda. Ibyo babikoze kugira ngo igihe cyo kubashakisha nikigera, bizagorane.


