Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko yaganiriye na María Corina Machado, uherutse guhabwa igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, uyu mugore ahamya ko Trump ari we wari ugikwiriye.
Perezida Trump yabitangaje ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri White House, avuga ko Machado uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, yabimubwiye amuhamagaye kuri telefoni.
Trump ati “Uwatwaye Prix Nobel, yarampamagaye ambwira ko igihembo yakiriye ari njye wari ugwikiriye.”
Trump yakomeje avuga ko ibyakozwe na María Corina Machado ari ikimenyetso cyiza ariko ko we atigeze amusaba kukimuharira nubwo avuga ko yashoboraga kubikora.
Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo byatangajwe ko Maria Corina Machado, yahawe Prix Nobel kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro muri Amerika y’Epfo, agace bivugwa ko demokarasi iri mu kaga.
Icyo gihe White House yahamije ko abatanze iki gihembo bashyize imbere politike kurusha amahoro, baha Machado igihembo cyagombaga kuba icya Trump.
Mu masaha 24 yari ashize, Trump yari yashyize inyandiko nyinshi kuri Truth Social, avuga ko akwiye guhabwa iki gihembo kubera amasezerano y’amahoro yashyizweho hagati ya Hamas na Israël yo guhosha intambara muri Gaza, kandi ko ari ukubera uruhare rwe.
Kuva yasubira ku butegetsi, Trump yavuze ko yahagaritse “intambara zirindwi,” zirimo n’iy’u Burusiya bwateje muri Ukraine, mu gihe ikiri gukomeza kugeza ubu.



