Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryibukije icyo gihugu ko ibiganiro by’amahoro bibera i Doha kidashobora kubihunga kuko ari bwo buryo bwo guhagarika intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibiganiro byateguwe na Leta ya Qatar kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ariko nta musaruro ufatika biratanga, ndetse ingingo zimwe ntizumvikanyweho.
Ibiganiro byagiye bisubikwa uruhande rumwe rwabyikuyemo bikongera bigasubukurwa gusa muri Nyakanga 2025 RDC na AFC/M23 byateye intambwe ifatika, impande zombi zemeranya ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Gusa, kubahiriza ibyo yateganyaga ntibyagezweho kuko byari byitezwe ko imirwano igiye guhagarara mu Burasirazuba bwa RDC ariko yarakomeje, impande zombi zikomeza kwitana bamwana.
Ubutumwa AFC/M23 yashyize hanze kuri X yagaragaje ko ubwo Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos, yahuraga na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku wa 9 Ukwakira, ingingo z’ingenzi baganiriye zari zubakiye ku nzira y’amahoro yateguwe na Amerika ndetse no gusubukura ibiganiro bya Doha.
Ubwo butumwa bugaragaza ko izo ngingo zombi zisa n’izabereye ihwa mu kirenge ubetegetsi bwa Kinshasa mu kubahiriza ibyo zigaragaza, ariko ko nta wundi muti uhari utari uwo kubikora.
Bugira buti “Ibiganiro bya Doha si urubuga rwo kuganira gusa, ahubwo ni umurongo nyawo mu kugarura amahoro. Bisaba impande zombi kwizerana, kurekura imfungwa za politiki, guhagarika imirwano no gukurikiza neza ibiteganywa n’amahame aganisha ku mahoro arambye.”
AFC/M23 ivuga ko kuri iyi nshuro ya gatandatu, ibyo biganiro bigiye gusubukurwa RDC ikwiye kubijyamo mu bwubahane bw’impande zombi.
Iti “Leta ya Kinshasa yaragerageje kwihunza ibi biganiro mbere, ariko ubu igomba kubyitabira byuzuye kandi ireshya na AFC/M23. I Doha, nta ruhande ruruta urundi cyangwa rurusha ububasha. Impande zombi ziganira nk’izingana, zicaye ku meza amwe, kugira ngo ziganire ku gihugu kimwe ari cyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Uyu mutwe wongeyeho ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kubahiriza ibyo bwemeye gukora kuko inzira y’amahoro yateguwe na Amerika, by’umwihariko ku bijyanye n’amabuye y’agaciro ya RDC, idashobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe ibiganiro bya Doha bitatanga umusaruro.


