Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagaragaje ko ibyo yavugiye imbere y’Abanyaburayi, ko ashaka amahoro, ndetse ko ashaka ubwiyunge n’u Rwanda, byari urwiyerurutso, ko yabivuze nk’utanga abagabo, ashaka ko amahanga abona ko atari we kibazo.
Ibyo yabigarutseho ubwo yaganiraga na Diaspora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum.
Muri iyo nama Tshisekedi yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu ku wa 9 Ukwakira 2025, yari yagaragaje ko “arambuye amaboko” yiteguye kwakira buri gisubizo cyose cyagarura amahoro mu gihugu cye, ndetse abwira Perezida Kagame imbere y’iyo mbaga ko ari bo bombi bashobora gukemura amakimbirane ari muri RDC, amubwira kureka gufasha umutwe wa M23, nubwo abizi neza ko u Rwanda rutahwemye kwerekana ko ari ibinyoma.
Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye na Diaspora ya RDC mu Bubiligi bukeye bwaho, yababwiye ko ibyo yavugiye imbere y’amahanga ko ashishikajwe n’amahoro, byari nko gutanga abagabo kugira ngo amahanga abone ko atari we kibazo, ahubwo ko ikibazo ari Perezida Kagame n’u Rwanda.
Yagize ati “Rero icyo nababwira ku byabaye ejo, mwabikurikirana namwe ubwanyu kuko nta banga riri mu byabaye, nabikoze habona. Nahaye ukuboko kwanjye umuntu uhagarariye imitwe yateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo Isi yose ibe umuhamya.”
“Mu gihe turi gukoresha uburenganzira bwacu bwo kwirwanaho, batangiye kutugaragaza nk’abantu badashaka amahoro, bashaka intambara. Rero nashakaga kwereka Isi yose ko atari ukuri, ko ari twe ba mbere dushaka amahoro. Ubwo rero dushaka aya mahaoro, noneho narambuye ukuboko kwanjye ndavuga nti ‘ubwo wavuze ko ari twe dushaka intambara, noneho mvuze ko dushaka amahoro, ngaho subiza kuri ibyo.”
Iby’uko ibyo yavuze byari urwiyerurutso, Tshisekedi yabihamishije andi magambo yibasira u Rwanda arushinja guteza ibibazo mu gihugu cye.
Ati “Twashoboye guhagarika ubwo bushotoranyi bwa kinyamaswa bwaturukaga mu Rwanda, ubwo bumvaga amakuru y’amasezerano akomeye twiteguraga kugirana na Amerika, amasezerano atarafite aho ahuriye na gato no kugurisha umutungo kamere w’igihugu cyacu nk’uko bamwe babivuga, ariko bakoresheje imbaraga babirwanya, mu buryo butigeze bubaho mbere, ndetse batanabikora n’iyo biba ari ibindi bibazo bisaba kurengera igihugu.
“Ariko kuri ibi byo, bahagurukiye rimwe bose uko bangana, abanyapolitiki, abayobozi b’amadini, abagize sosiyete sivile n’abandi bose ushobora gutekereza, kugira ngo bagerageze kubuza cyangwa guhagarika Abanyamerika ngo badasinyana natwe ayo masezerano, kugira ngo batureke dukomeze kubabazwa. Ibyo birerekana ko dufite abanzi benshi mu byo dukora, ariko ntitubatinya.”
Yakomeje asa nk’uwishongora ati “Twatangiye uru rugamba kera cyane, bo batarakomera, bakinywa amata. Twebwe twari tumaze igihe mu rugamba, tuzi icyo bisaba guhagarara imbere y’abiyita ibihangange. Twaramenyereye, kandi ibyo ntibizatuca intege.”
Uretse ibyo kandi, Tshisekedi yakomeje yerekana ko hari ibiganiro atiteguye kwemera, birimo ibya Guverinoma ye na M23, avuga ko abo azemera kugirana na bo ibiganiro ari abazamushyigikira mu mujyo we wo gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo biri mu gihugu cye.
Ati “Abo bose bavuga ibijyanye n’ibiganiro n’abo bose berekana ibintu mu buryo bwabo bavuga ngo ‘ntabwo dushaka ibiganiro’. Yego ntabwo dushaka ibiganiro bimeze bityo. Ibyo biganiro ntabwo tubishaka.”
“Turashaka ibiganiro hagati y’Abanye-Congo bose badashyigikiye ubu bushotoranyi. Ikintu kimwe nsaba abo bashaka ibiganiro ni uko babanza kwamagana uwaduteye, bakamuvuga mu izina bakanamwamagana. Hanyuma ni bwo tuzavuga ko ari abakunda-gihugu bashobora guhagararana natwe mu biganiro.”
Yakomeje avuga ko “Ntabwo tuvuga ibiganiro n’intumwa z’uwaduteye, bo iyo baje ku meza y’ibiganiro bavuga gusa mu ntungu ze. Ntabwo bavuga inyungu z’Abanye-Congo, nta kintu kirebana n’abaturage ba Congo…Narabivuze ko bitazongera kubaho, keretse ntimvanwaho cyangwa nkicwa, ariko mu gihe nkiriho nta bizabaho.”
Yavuze ko yiteguye kujya mu biganiro biganira ku gushakira umuti ibibazo bya RDC, yemera ko bihari, ariko agaragaza ko atiteguye kwemera ibiganiro bishobora kurangira leta ye ibwiwe ibyo guhuza ingabo n’ubumwe bw’igihugu.
Tshisekedi yakomeje yishongora agaragaza ko ibiganiro bigamije gushakira amahoro igihugu cye, byaba ibyo Amerika yabayemo umuhuza byahuje Leta ye n’u Rwanda n’ibyo Qatar yabayemo umuhuza, byahuje Leta ye na M23, ko byose bikeshwa imbaraga ze, ko ari we watumye bibaho.
Ibi arabivuga mu gihe Leta ye yagiye igaragaza kugenda biguruntege mu kubahiriza ibyemerejwe mu biganiro n’abahuza batandukanye, byaba ibya Washington n’ibya Doha.
Ni mu gihe we yakomeje agaragaza ko ngo hari ibyo yasabye ategereje ko bazamuha igisubizo. Ubwo yagarukaga ku byo yari yavugiye mu nama n’abandi bakuru b’ibihugu, asaba Perezida Kagame kumuha ikiganza ngo bemerenywe amahoro, ndetse ngo no guhagarika gufasha M23, ibintu u Rwanda rudahwema kwamagana ko ari ibirego bidafite ishingiro bigamije guhengekera ku bandi ibibazo bya RDC, aho gushaka umuti uhereye mu mizi.
Ibyo byatangajwe na Tshisekedi muri iyo nama, ni ibintu Perezida Kagame atagize icyo avugaho, ariko yanditse ku rubuga rwe rwa X, ati “Iyo umuntu agize ikibazo ku kubomborekana kw’ingunguru irimo ubusa, na we aba afite ikibazo. Icyiza ni ukubireka bikagenda cyangwa ukayijya kure.”
Tshisekedi yarangije abwira Diaspora y’igihugu cye yo mu Bubiligi ko “Sinitaye ku byavuzwe. Ndabizi ko bazabitekerezaho hanyuma bakampa icyifuzo, kandi ndabitegereje.”
Kuri ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije anyuze kuri X, yavuze ngo Tshisekedi azategereze ubuziraherezo, ariko ko u Rwanda rudashishikajwe n’ikinamico ya politiki, igamije kuyobya abanye-Congo ndetse n’Isi muri rusange.
Yakomeje ati “Ku rundi ruhande, ku bijyanye no gutegereza, ni abahuza bo muri Amerika bagitegereje ko Perezida Tshisekedi yisubiraho ku cyemezo cye cyo kwanga gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), mu gihe yari yemejwe n’intumwa za Congo zari i Washington ku wa 3 Ukwakira 2025.”
Yakomeje ati “Ahubwo Qatar nk’umuhuza ni yo igitegereje ko Perezida Tshisekedi arekeraho kuburizamo ibiganiro, kandi atere intambwe ifatika mu biganiro by’amahoro bya Doha.”
Si ibyo gusa kandi Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko niba hari abafite icyo bategereje, ari abo bahuza n’abandi bari muri ibyo biganiro by’amahoro byombi, bategereje ko Tshisekedi arekeraho “kurenga ku gahenge akoresheje indege z’intambara na ‘drones’, arekeraho kugaba ibitero ku baturage b’Abanyamulenge n’abandi banye-Congo b’Abatutsi, kwambura intwaro FDLR byihutirwa, kurekeraho gukorana n’abarwanyi ba Wazalendo, guhagarika imvugo z’urwango n’imyitwarire ya gashozantambara ku Rwanda, ndetse no guhagarika gukoresha abacanshuro, ibintu birenga ku mategeko mpuzamahanga.”


