Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yerekeje muri Israel avuga ko intambara muri Gaza yarangiye

Trump yerekeje muri Israel avuga ko intambara muri Gaza yarangiye

 Yasuwe : 

 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara yo muri Gaza “yarangiye”, ubwo yari mu rugendo agiye muri Israel aho yiteguye kureba ihererekanwa ry’imfungwa hagati y’icyo gihugu na Hamas, mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ihagarikwa ry’intambara yashyizweho umukono hagati y’impande zombi.

 

Yabivugiye mu ndege ya Air Force One, ubwo yiteguraga kugenda, aho yavuze ko ayo masezerano azakomeza kubahirizwa kandi ko hazashyirwaho Inama nkuru ishinzwe Amahoro kugira ngo igenzure ibikorwa byo kubaka no kongera kubungabunga Gaza, aho yavuze ko ubu “isa n’ahantu hasenyutse burundu.”

Yashimye uruhare rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Qatar, kimwe mu bihugu byafashije mu biganiro byo kumvikanisha impande zombi.

Umwe mu myanzuro y’ayo masezerano uteganya ko Hamas igomba kurekura imfungwa zose igifite muri Gaza bitarenze saa sita z’amanywa ku isaha yaho, nyuma yaho ku wa Mbere, Trump azerekeza mu Misiri, aho azitabira inama mpuzamahanga igamije gushyira iherezo kuri iyo ntambara.

Iyo ntambara yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga ibitero mu majyepfo ya Israel, byahitanye abantu bagera ku 1.200 naho 251 bajyanwa bunyago.

Kuva icyo gihe, igisirikare cya Israel cyishe abarenga 67.000 b’Abanya-Palestine, barimo abana bagera ku 18.000, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima iyobowe na Hamas.

Ihagarikwa ry’iyi ntambara ryatangiye ku wa Gatanu mu gitondo nyuma y’uko Israel na Hamas byumvikanye ku gice cya mbere cy’ingingo 20 zigize amasezerano y’amahoro yatangijwe na Trump; ibindi bice bikazaganirwaho nyuma.

Bivugwa ko Abanya-Israel 20 mu bo Hamas yari yarajyanye bunyago, bakiri bazima, kandi Hamas izanatanga imirambo y’Abanya-Israel bagera kuri 28 na bo bari barafashwe nyuma bakaza gupfa.

Israel na yo igomba kurekura imfungwa 250 z’Abanya-Palestine n’abandi 1.700 bo muri Gaza bafashwe, ndetse n’ubufasha bwinshi bwo gutabara bukemererwa kwinjira muri Gaza. Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel yavuze ko izo mfungwa zizarekurwa nyuma y’uko abajyanywe bunyago bakiri bazima bageze ku butaka bwa Israel.

Ubwo BBC yamubazaga niba yizera ko amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara azakomeza kubahirizwa, Trump yasubije ati “Yego, buri wese arishimye, kandi numva bizakomeza bityo.”

Ku bijyanye n’ubushobozi bwe mu gushaka amahoro, Trump yagize ati “Nzi gukemura intambara. Nzi no kugarura amahoro.”

Abajijwe niba azasura Gaza, Trump yasubije ko azabikora “Ndashaka kuhagera byibura nkahakandagiza ibirenge.” Yongeraho ko atekereza ko Gaza “izaba igitangaza mu myaka iri imbere.”

Trump yavuze kandi ko akarere kazasubirana mu buryo bwa vuba, ko hashyizweho urwego rushya rwitwa Board of Peace, ruzagenzura ibikorwa byo kongera kubaka Gaza.

Ku wa Gatandatu, abantu ibihumbi n’ibihumbi b’Abanya-Israel bateraniye i Tel Aviv bashimira Perezida Trump ku ruhare rwe mu gushaka amahoro.

Ariko kandi, haracyari inzitizi nyinshi mu bindi byiciro by’amasezerano y’amahoro birimo uko Gaza izayoborwa, uko ingabo za Israel zizavanwa mu gace zahoze zigaruriye, n’ukuntu Hamas izamburwa intwaro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri rivuga ko biteganyijwe ko hazasinywa inyandiko irangiza intambara muri Gaza.

Iyo nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 20, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ,Sir Keir Starmer na Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments