Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko amafaranga Leta ye yakagombye kwifashisha mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaka ibikorwaremezo, mu buhinzi n’ibindi, yayashoye mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa AFC/M23.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga na diaspora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum.
Mu mbwirwaruhame ndende Tshisekedi yabagejejeho, yagarutse kuri byinshi bifite aho bihuriye n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko Leta ye yashoye mu gisirikare amafaranga hafi ya yose yagafashije mu iterambere ry’abaturage.
Ati “Turashaka amahoro. Kuko nababwira ko iyi ntambara idusaba byinshi cyane. Twibuza guha abaturage bacu ibintu byinshi kuko tugomba gukomeza igisirikare n’inzego z’umutekano.”
Yongeyeho ati “Ibyo tubaye twabyirinda hanyuma ubwo bushobozi tukabuharira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ndetse n’ibindi, ibyo byatuma nsinya rwose n’amaboko yombi. Ni yo mpamvu navuze nti ndashaka amahoro n’umutima wanjye wose, ariko atari amahoro y’uburyarya.”
Nubwo Tshisekedi yavuze ko ashaka amahoro ariko yagaragaje ko ari ibya nyirarureshwa kuko yahindukiye akavuga ko adashobora kwemera ibiganiro n’uwo ari we wese utazabanza kwamagana u Rwanda ngo avuge ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo biri muri RDC.
Yavuze ko uzabikora atyo ari we uzaba ugaragaje ko akunda igihugu, ko ari we wakwemera ko baganira.
Intambara Leta ya Tshisekedi ihanganyemo n’ihuriro AFC/M23, uruhande rwe rwayishoyemo byinshi nk’uko yabihamije, kuko nk’ubwo Umujyi wa Goma wigarurirwaga na AFC/M23, habonetse intwaro nyinshi zikomeye kandi nshya, zari zarateganyirijwe igikorwa cyo kuzatera u Rwanda, nk’uko M23 yabihishuye.
Yaguze intwaro nyinshi zirimo ibifaru, indege z’intambara za Sukhoi-25, drones za CH-4 zikorerwa mu Bushinwa, ikoresha abacancuro b’Abanyaburayi bahembwaga agera ku madolari 6000 ku kwezi ndetse n’abasirikare b’u Burundi babarirwaga 5000$ ku kwezi.
Ikinyamakuru Africa Intelligence gisobanura ko bitewe n’iyi ntambara, ingengo y’imari y’igisirikare cya RDC yavuye kuri miliyoni 459 z’Amadolari mu 2021, igera kuri miliyoni 700 z’Amadolari mu 2022, igera kuri miliyari 1 y’Amadolari mu 2023. Ingengo y’imari igisirikare cyakoresheje mu 2024 na yo yabarirwaga muri miliyari 1 y’Amadolari.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025, igisirikare cya RDC cyakoresheje miliyari 1 y’Amadolari. Aya mafaranga yazamuwe cyane na gahunda yo kongera umushahara w’abasirikare, yatangiye nyuma y’aho M23 ifashe umujyi wa Goma na Bukavu.
Uretse ibyo, hari andi mafaranga atari make agendera mu bikorwa byo gushaka gukomanyiriza u Rwanda no kurusabira ibihano, aho yaba we cyangwa abamushyigikiye, bazenguruka amahanga, bivugwa ko baba bikoreye intango irimo amasezerano yo gutanga amabuye y’agaciro, kugira ngo ibihugu ibi n’ibi cyangwa imiryango mpuzamahanga, bifatire u Rwanda ibihano, cyangwa birukomanyirize.
Yaba u Rwanda rugirana ibiganiro na RDC biyobowe na Amerika, ndetse na M23 igirana na RDC ibiganiro biyobowe na Qatar, bose bagaragaza ko Tshisekedi ahindagurika, ko ibyo intumwa ze zumvikanye n’abari mu biganiro, we ahita abihindura, akamera nk’udashaka ko intambara ihagarara, ahubwo agashaka kuyikomeza ngo ahangane na M23, ibintu bigaragazwa n’uko M23 itahwemye kwerekana ko igisirikare cye n’imitwe bifatanya, birenga ku gahenge kemeranyijwe bigatoteza abaturage.
Ikindi ni uko yahindukiye akanga na gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), mu gihe yari yemejwe n’intumwa za Congo zari i Washington ku wa 3 Ukwakira 2025.


