Impera z’icyumweru turangije cyasize inshuti za Rufonsina zimukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza,‘Baby shower’.
Ibi birori ubusanzwe bikorerwa umubyeyi witegura kwibaruka, aho inshuti ze zihura zikamwifuriza kuzabyara neza. Ibi ni nabyo byabaye kuri Rufonsina witegura kwibaruka ubuheta bwe.
Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abagore b’inshuti ze barimo na Anita Pendo n’abandi banyuranye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rufonsina yagize ati “Wakoze Mana, mwanejeje umutima wanjye mbahorane.”
Uwimpundu Sandrine uzwi ku izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’. Asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12.
Mu Ukwakira 2024 yambitswe impeta y’urukundo n’uwo mugabo.
Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.Mu butumwa yageneye abamukurikira, icyo gihe yagize ati “Ukwezi nk’uku itariki nk’iyi ni bwo iwacu bavugije impundu mama anshyize ku Isi bahita banyita Uwimpundu Sandrine, none Mana kuri iyi tariki navukiyeho mfite n’umugisha wampaye mu nda ni ibyishimo nyuma y’imyaka 10 umpaye ‘Galois’. Komeza uturinde, utuzigame tugume mu buntu bwawe nta wundi wo kwiringirwa.”




