Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, yakiriye abayobozi bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zishinga amategeko (IPU), Martin Chungong.
Chungong ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali rwatangiye tariki ya 12 Ukwakira. Yabanje kwakirwa na Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline, na Senateri Cyitatire Sosthène, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege.
IPU yashinzwe mu 1889, ifite intego yo guhuriza Inteko zitandukanye mu biganiro bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere demokarasi, ubushobozi mu bijyanye n’amategeko n’ubufatanye.
Inteko Rusange ya 145 ya IPU yabereye i Kigali mu Ukwakira 2022, ndetse Inteko y’u Rwanda yitabiriye gahunda zitandukanye z’iri huriro, zigamije gushyigikira uburinganire bw’umugore n’umugabo no gushyigikira urubyiruko.
Abayobozi bo muri AU bakiriwe na Perezida Kagame ni Komiseri w’uyu muryango ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage, Ambasaderi Amma Twum-Amoah, n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’uyu muryango gishinzwe imiti (AMA), Dr. Delese Mimi Darko.
Perezida Kagame usanzwe ari indashyikirwa muri Afurika mu gushakira inkunga inzego z’ubuzima, yaganiriye n’abayobozi bo muri AU ku mikorere ya AMA, ikigo gifite icyicaro i Kigali, no guteza imbere inzego z’ubuzima muri Afurika.
AMA yatangiye imirimo mu 2021 kugira ngo ijye igenzura serivisi zijyanye n’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika.
Yifatanya n’imiryango yo mu turere ndetse n’inzego z’ibihugu mu kugenzura ubuziranenge bw’ibikoresho by’ubuvuzi, ikanafasha mu guhererekanya amakuru muri Afurika mu gihe bigaragaye ko hari ibitujuje ubuziranenge.AMA kandi izajya ifasha mu magerageza y’ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika, inashyigikire ibikorwa byo gukora ibikoresho by’ubuvuzi kuri uyu mugabane.





