Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAkato, iyicarubozo n’ubuvumo: Uko imbohe z’Abanya-Israel zari zibayeho muri Gaza

Akato, iyicarubozo n’ubuvumo: Uko imbohe z’Abanya-Israel zari zibayeho muri Gaza

Ku wa 13 Ukwakira 2025, akanyamuneza kari kose ku miryango y’imbohe 20 z’Abanya-Israel zarekuwe nyuma y’imyaka ibiri ziri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine.

 

Nubwo igikorwa cy’ibanze Leta ya Israel yateguriye izi mbohe ari ukubitaho mu bijyanye n’ubuvuzi, bemerewe kubanza gusuhuza imiryango yabo mbere yo kwinjira mu bitaro bitandukanye; bayisobanurira ubuzima bushaririye bari bamazemo iminsi irenga 730.

Abavandimwe babiri, Ariel na David Cunio, bose bafashwe na Hamas tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero gikomeye mu majyepfo ya Israel, batwarwa muri Gaza.

Ariel Cunio yasobanuye ko mu myaka ibiri yamaze mu maboko ya Hamas, yabaga wenyine mu buvumo, aho yari acunzwe n’abarwanyi b’uyu mutwe kugira ngo atazacika.

David we yasobanuye ko yabanaga mu buvumo n’izindi mbohe zirimo Nimrod Cohen na Eitan Horn, kandi ko muri iki gihe cyose nta muntu wo hanze bigeze bavugana cyangwa se itangazamakuru.

Elkana Bohbot w’imyaka 30 yatangaje ko hafi imyaka ibiri, yabaga mu buvumo muri Gaza kandi ko yibagiwe ibintu byinshi keretse umunsi yakoreyeho ubukwe.

Yasobanuye ko ku munsi yagombaga kwizihirizaho isabukuru y’ubukwe bwe, yasabye abarwanyi ba Hamas kumwemerera koga, babanza kubyanga, ariko nyuma umwe muri bo arabimwemerera.

Umusirikare wa Israel witwa Matan Angrest we yagize amahirwe yo gukurikira ibivugirwa mu itangazamakuru, abona amashusho y’abaturage bateraniye mu mbuga ngari ya Tel Aviv, basabira ababo kurekurwa.

Uyu musirikare yafatiwe hafi ya Gaza ubwo yari mu gifaru. Icyo gihe yakomerekejwe ikiganza, kandi ubwo Hamas yamuvuraga, ntiyakoresheje ikinya. Ibyo byatumye agira ikibazo cye kirushaho gukomera.

Umubyeyi wa Matan yatangaje ko umuhungu we yahungabanye cyane kuko yakorewe iyicarubozo n’abarwanyi ba Hamas, kandi ko ibintu byinshi yabyibagiwe.

Ati “Avuga interuro nke. Yakorewe iyicarubozo bikomeye mu mezi make ya mbere ubwo byamenyekanaga ko ari umusirikare. Sinzi aho yakuye imbaraga.”

Evyatar David yabwiye umuryango we ko ubwo yari mu maboko ya Hamas yaryaga nabi, kandi byashimangiwe n’amashusho ye yasohowe na Hamas muri Kanama 2024 ubwo yari yarananutse bikabije.

Umubyeyi we yatangaje ko uyu musore yatakaje 30 cyangwa 40% by’ibiro yari afite, ariko ko nyuma y’aho aya mashusho agiye hanze, ubuzima bwe buri gusubira ku murongo.

Prof. Hagai Levine yatangaje ko nubwo abantu babonye izi mbohe zigenda, zikanavuga, bashobora gutekereza ko nta kibazo bafite, nyamara ngo si ko biri.

Ati “Nyuma y’igihe, twumva ko bafite ibikomere by’imbere nk’impyiko, iyangirika ry’ubwonko n’ibibazo by’umutima, bishobora gukomera, bigatera gusaza imburagihe.”

Umuganga mu bitaro bya Beilinson, Lena Koren Feldman, yasobanuye ko mu bufasha bwihariye bagomba guhabwa harimo kwita ku mirire yabo kuko bariye nabi mu gihe bari mu maboko ya Hamas.

Yagize ati “Tugomba kubagaburira gake gake, ntitwihute mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutima. Tubaha amafunguro kugira ngo bongere ibiro byihutse. Aka ni ko kazi kacu k’ingenzi.”

Gahunda yo gufungura imbohe n’imfungwa iri mu mushinga mugari wateguwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugamije gufasha Gaza kubona amahoro arambye no kubaka iterambere ry’ubukungu.Ku ruhande rwa Palestine, Israel yarekuye imfungwa n’imbohe zigera ku 1900 zirimo izo yari yarakatiye igifungo cya burundu.

Indege z’igisirikare cya Israel ni zo zabakuye muri Gaza
Imbohe z’Abanya-Israel zari zifite akanyamuneza ku maso ubwo zageraga muri Israel
Byari ibihe bidasanzwe kuko ntibaherukaga kubona imiryango yabo
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments